Imbamutima z’abasaga 300 barimo abirukanwe muri Tanzania bahinduriwe ubuzima na Croix Rouge Rwanda -

webrwanda
0

Ibi biravugwa n’abaturage 300 bo mu Karere ka Nyagatare mu mirenge ya Rwimiyaga na Karanganzi. Mu ntangiriro za 2016 nibwo umuryango wita ku bababaye Croix Rouge y’u Rwanda watangiye gufasha aba baturage, bababumbiye muri koperative 12 buri imwe ishyirwamo abanyamuryango 25.

Izi koperative zaguriwe imirima indi zirayikodesherezwa, buri koperative ihabwa inka eshanu n’ihene enye kuri buri munyamuryango. Bigishijwe kandi uburyo bahingira isoko, bigishwa kwita ku bana babo babagaburira indyo yuzuye n’ibindi byatumye iyi miryango itera imbere.

Iterambere ku baturage babarizwaga mu cyiciro cya mbere

Ubwo Croix Rouge yatangiraga gufasha aba baturage, abagera ku 150 babarizwaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, mu gihe abandi bari birukanwe mu gihugu cya Tanzania bari banyazwe ibyo bari bafite kuburyo byabasabaga gutangira ubuzima bundi bushya.

Batamuriza Jane utuye mu Mudugudu wa Nyarupfubire mu Kagari ka Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga, yavuze ko ubuzima bwabo bumaze guhinduka bigaragara.

Ati “ Mu by’ukuri badufashe turi abantu bagowe, barushye, bababaye, badushyira hamwe n’Abanyarwanda bari bavuye Tanzania. Batuguriye ubutaka twiga guhinga tutari tubizi, intoki ziraturagurika turababara, ariko kuko twabonaga ko hari icyo bizatumarira tugenda dushyiramo ingufu tureza turasarura.”

Batamuriza yakomeje avuga ko bahise banatangira kubaha amatungo magufi arimo ihene zikabafasha kugira imibereho myiza.

Ati “ Ubu iwanjye mfite abana barindwi kandi ndi umupfakazi ariko bose mbishyurira mituweli, abana banjye banywa amata bamerewe neza kandi ndanizigama kuburyo maze kuva mu cyiciro cya mbere, ubu nageze mu cyiciro cya gatatu.”

Uwimana Gratienne ufite imyaka 42, we avuga ko yari umukene atunzwe no guhingira abandi, nyuma ngo ubwo yashyirwaga mu baturage bafashwa na Croix Rouge yatangiye gukorera hamwe n’abandi none ubu abasha kwishyurira abana be amashuri harimo n’abiga mu yisumbuye.

Akanyamuneza ni kose ku miryango yirukanwe muri Tanzania

Mu mwaka wa 2013 ubwo Abanyarwanda bari batuye mu gihugu cya Tanzania birukanwaga, byari amarira n’agahinda kuko birukanwe babanje kwamburwa imitungo yabo, abenshi ubwo bagezwaga mu Rwanda bibazaga ubuzima bagiye kubamo bikabayobera.

Croix Rouge y’u Rwanda yabaye hafi bamwe muri bo ibasha gufasha abagera ku 150 bari batujwe mu Karere ka Nyagatare mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi. Aba baturage bahawe inka, ihene ndetse banagurirwa imirima yo guhinga kuri ubu akanyamuneza ni kose.

Ryabagambi Nassan yavuze ko bamunyaze inka ze n’indi mitungo yari afite muri Tanzania, gusa mu mwaka wa 2016 yahawe ubutaka bwo guhingaho yigishwa gukorera hamwe n’abandi.

Ati “ Mfite abana umunani, abo bose bakomeje kwiga neza kuko harimo abishyurirwa na leta abandi nabo bafite imishinga ibishyurira. Mu byo nari mfite Tanzania byari byinshi ariko nta mahoro nari mbifitemo, twahoraga turengana tunarenganywa, ariko ubu ndi mu gihugu cyanjye kandi meze neza.”

Yashimiye umuryango wa Croix Rouge wamufashije kwikura mu bukene ukamworoza, kuri ubu akaba abasha kunywa amata atayaguze we n’umuryango we.

Rutayisire Steven ufite abana bane we yashimiye leta y’u Rwanda ku kuba yarabakiriye neza, anashimira Croix Rouge kuba yarabegereye ikabafasha kwiteza imbere.

Ati “ Ubu mu mibereho yanjye mfite aho maze kugera, mbere twategerezaga inkunga zituruka kuri leta none ubu namenye gukorera mu matsinda mfatanyije n’abandi. Ntitwari tuzi guhinga ariko ubu turabizi neza, namenye kororera mu kiraro no mu rwuri, ubutaka baduhaye burera pe, ubu tunasigaye twikodeshereza ubutaka bwo kwihingiraho.”
Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel yavuze ko bishimira iterambere abaturage bafashije bamaze kugeraho.

Yavuze ko kubabumbira mu makoperative byatumye bakorera hamwe n’umusaruro babona ukiyongera.

Mazimpaka yavuze ko iyi miryango 300 imaze guhabwa inka 60 n’ihene 702, bubakiwe n’ubwanikiro bifashisha iyo bejeje. Ikindi ngo bishimira ni uko abana babo babasha kunywa amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Croix Rouge y’u Rwanda ni umwe mu miryango ifasha abababaye. Kuri ubu mu turere dutandukanye uhasanga abaturage benshi yahinduriye ubuzima, isigaye ifite abayihagarariye muri buri Murenge ndetse no mu tugari mu rwego rwo kwegera abaturage kugira ngo ibashe kubafasha.

Akanyamuneza ni kose ku Banyarwanda birukanwe muri Tanzania bagobotswe na Croix Rouge
Batamuriza Jane yavuze ko kuri ubu abana be bose abasha kubishyurira amashuri n'ubwisungane mu kwivuza abikesha Croix Rouge y'u Rwanda
Buri koperative yahawe inka eshanu zibafasha mu kurwanya imirire mibi babona amata yo guha abana babo andi bakayagurisha
Ubwanikiro bubakiwe bubafasha mu kumishirizaho ibigori n'indi myaka beza
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y'u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel yavuze ko bishimira iterambere abaturage bafashije bamaze kugeraho
Uwimana Gratienne yavuze ko aho atangiriye gufashwa na Croix Rouge y'u Rwanda, byamuteje imbere



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)