Ikipe ya Kiyovu Sports na Lawyers of Hope basinye amasezerano agamije kuzamura impano y'umupira w'amaguru mu bana bato. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021, ubuyobozi bw'ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n'umuryango udaharanira inyungu 'Lawyers of Hope (LOH)' basinye amasezerano y'imikoranire agamije kuzamura impano y'umupira w'amaguru mu bana bato.

Aya masezerano y'imikoranire yashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu Sports Juvenal Mvukiyehe na Jean Claude Rudacogora wari uhagarariye Lawyers of Hope, ni amasezerano biteganyijwe ko azamara imyaka 10, ariko impande zombi zikazajya zihura buri myaka ibiri kugirango zigirane ibiganiro bigamije kureba uko ayo masezerano ari gushyirwa mu bikorwa no kureba niba hari icyavugururwa.

Aya masezerano kandi azatuma bamwe mu bana bafite impano babarizwa mu marerero y'umupira w'amaguru ya LOH bahabwa amahirwe yo gukina mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Lwayers of Hope ifite amarerero y'umupira w'amaguru arimo abana 500 bari mu byiciro bitandukanye kuva ku myaka 8 kugera kuri 20, aba bana bari mu marerero y'i Kabuga, Ndera, Kimisagara (amakipe 2), Jabana, Karembure, Kagugu, n'andi makipe 2 y'abakobwa.

Mu muhango wo gusinya aya masezerano, Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko aya masezerano yasinywe ari intambwe itewe muri gahunda nini Kiyovu Sports ifite yo kubaka iyi kipe ihereye mu kuzamura impano z'abakiri bato nk'uko byahoze mu myaka yashize.

Perezida Mvukiyehe yagize ati: 'Umwaka ushize twashoye amafaranga menshi mu kugura abakinnyi beza kugira ngo twubake ikipe nziza by'igihe gito. Ubu tugiye gushyira imbaraga mu marerero y'umupira w'amaguru kugira ngo tuzamure impano z'abana bityo twubake ikipe ikomeye by'igihe kirekire.'

Perezida wa Kiyovu Sports yongeyeho ko ubuyobozi bw'iyi kipe bufite gahunda yo gutangiza amarerero y'umupira w'amaguru hirya no hino mu gihugu.

Ikipe ya Kiyovu Sports izaha amarerero y'umupira w'amaguru ya LOH ubufasha mu bya tekinike, gutoza ndetse n'amahugurwa mu rwego rwo gukomeza kuzamura impano z'abana.

Ibi byose bizakorwa hubahiriza uburenganzira n'amahame arengera abana, ndetse hubahirizwa amahame n'amategeko ya FERWAFA na FIFA mu rwego rwo kubaka indagagaciro z'umupira w'amaguru mu bana n'iterambere ryabo muri rusange.

Nk'uko bikubiye muri aya masezerano kandi ikipe ya Kiyovu Sports izajya itegura amarushanwa y'aba bana mu byiciro byose nibura inshuro 3 mu mwaka. Kiyovu kandi izaha aya marerero ibikoresho birimo imipira n'ibindi, ndetse izashyiraho n'umukozi uzakurikirana ibyo bikorwa.

The post Ikipe ya Kiyovu Sports na Lawyers of Hope basinye amasezerano agamije kuzamura impano y'umupira w'amaguru mu bana bato. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-kiyovu-sports-na-lawyers-of-hope-basinye-amasezerano-agamije-kuzamura-impano-yumupira-wamaguru-mu-bana-bato/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)