Ifoto yumunsi: Yasohotse mu kibuga aha umwan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Winnie Wambui Kamau ni umubyeyi w'imyaka 23, ufite umwana w'umwaka n'igice. Asanzwe ari umukinnyi w'umupira w'amaguru wabize umwuga ikina mu ikipe y'abagore yitwa Karangatha Football club [Marvel Dadas] yo muri Kenya.

Tariki 8 Werurwe 2021 ku munsi nyirizina w'abagore ni bwo iyi foto yafashwe. Faith Gitau uhagarariye abagore mu gace kitwa Nyandarua kuri iyi tariki yari yateguye umukino mu rwego rwo kwizihiza umunsi w'abagore.


Iyi foto yatumye uyu mubyeyi yamamara bamwe bemera kumuha ubufasha nk'umubyeyi utabana n'umugabo

Uyu mubyeyi watandukanye n'umugabo yabuze aho asiga umwana we amujyana ku kibuga kuko nyirakuru wajyaga amusigarana yari yagiye gushakisha imibereho. Igice cya mbere kirangiye ngo uyu mugore yasohotse mu kibuga aha umwana ibere kuko yari ari kurira. Mu gihe yamuhaga ibere ni bwo iyi foto yafotowe isakazwa ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma yaho yasubiye mu kibuga aconga ruhago.

Iyi foto yatumye uyu mugore yamamara aravugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Avuga kuri iyi foto yagize ati 'Ntabwo nashoboraga kwiyumvisha ukuntu umwana yakomeza kurira umunota urenga mbere y'uko twongera gukina. Nahise muha ibere kuko atari guceceka'.

Yakomeje avuga ko byatunguye benshi barimo n'umuntu wamuhamagaye ku wa Gatatu akamubwira ko ari intwari ko ibyo yakoze byamushimishije. Yongeyeho ko nyuma yo gutandukana n'umugabo we yahigiye kuzarwanirira gucira inzuro uyu mwana w'umukobwa.

Src:Standardmedia.co.ke



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103847/ifoto-yumunsi-yasohotse-aha-umwana-ibere-arongere-asubira-mu-kibuga-aconga-ruhago-103847.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)