Icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi: Wema Sepetu yashyizeho amamiliyoni ku muntu uzamubonera imbwa ye . – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwanda ni we waciye umugani ngo 'icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi'.Uyu munyamideli wo muri Tanzaniya, Wema Sepetu na we yashyizeho milliyoni 2 zose ku muntu uzamubonera imbwa ye yakundaga akayibura.

Wema Sepetu yerekanye agahinda afite ko kubura imbwa ye yakundaga cyane, bityo atanga amatangazo ku mbuga nkoranyambaga ko arangisha imbwa ye kandi ko uzayibona azabona ibihembo bishimishije. Yavuze ko iyo mbwa uhuye nayo ukayihamagara izina 'Vanilla cyangwa Manunu' ihita ibyumva.

Wema Sepetu mu butumwa yashyize kuri instagram yagize ati: 'Imbwa yanjye yabuze, ahantu hose wayibona wambabarira ukabimenyesha, kandi harimo n'igihembo,cyavuye kuri millioni imwe ubu ni ebyiri'. Uyu mukinnyi wa filime ntiyatangaje niba ari Miliyoni z'amashilingi cyangwa andi, gusa bivugwa ko ari Amashilingi akoreshwa mu gihugu cyabo cya Tanzania.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/icyo-umutima-ushaka-amata-aguranwa-itabi-wema-sepetu-yashyizeho-amamiliyoni-ku-muntu-uzamubonera-imbwa-ye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)