Umunyamakuru w'imikino wa Radio/Tv10 yambitse impeta umukunzi we (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru, tariki 14 Werurwe 2021, umunyamakuru w'imikino kuri Radio/ Tv10, Horaho Axel, yambitse impeta umukunzi we, Masera Nicole, bitegura kurushinga. Uyu musore yambikiye impeta umukunzi we muri Lake Kivu Serena Hotel iri i Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

Kuwa kabiri, tariki 9 Werurwe 2021, nibwo Horaho Axel abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amafoto avuye kwakira umukunzi we, Masera Nicole, ubwo yari yasesekaye i Kigali.

Mu kiganiro Axel yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko we na fiancée we bari mu mishinga y'ubukwe ari na kimwe mu by'ingenzi byazanye uyu mukobwa mu Rwanda.

Masera Nicole wemeye kuba umugore wa Horaho Axel asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas ndetse amakuru agera kuri YEGOB avuga ko uyu mukobwa ahamaze imyaka isaga 17.

Dore uko byari bimeze mu mafoto:

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-wa-radio-tv10-yambitse-impeta-umukunzi-we-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)