Ibintu uyu mukobwa mwiza utagira amaguru akora bitunguye abantu|bavugaga ko azapfa mu minsi irindwi. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwayo Reponse ni umukobwa ukiri muto wavukanye ubumuga bw'amaguru ,gusa akomeje gutangaza abantu bitewe n'uburyo abasha gukora imirimo itandukanye kandi nta maguru agira.

Kuri camera za Afrimax Tv ,uyu agaragara agenda akambakamba ,gusa agutungurana akora uturimo dutandukanye nko gukubura, n'indi myitozo ngororamubiri. Mama wa Reponse aganira na Afrimax Tv yavuze ko ubu bumuga bw'umwana we bwaje ari nk'agasebe gato yavukanye kaje ku mugongo kaza kumuviramo ubumuga bukomeye,gusa avuga ko abaganga bari bamuhaye iminsi 7 yonyine yo kubaho none agiye kuzuza imyaka 14 y'amavuko.Avuga ko yatewe ishavu n'abamubwiraga ngo amuroge apfe.

Ati:'abantu barambwiraga ngo nimuhe uburozi apfe,nkabasubiza ngo n'uwabyaye ikiyoka yaracyonkeje,nkabasubiza ko nzategereza Imana ikamwijyanira'.

Reponse na we yavuze ko ababazwa cyane no kuba abandi bana bamuserereza ngo ni 'akamuga',gusa avugana ikiniga ko yumva yifuza kuzaba umubikira.

 

Leave your vote

-1 Points
Upvote Downvote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/ibintu-uyu-mukobwa-mwiza-utagira-amaguru-akora-bitunguye-abantubavugaga-ko-azapfa-mu-minsi-irindwi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)