Ibyagenzaga Mayaki uherutse kwakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro -

webrwanda
0

Kuri uwo munsi, Perezida Kagame yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze yandika ko bagiranye ibiganiro byiza ndetse ko Mayaki ari umuntu ufite ubunararibonye kandi “azanye n’ibitekerezo bishya”.

Mu 2019 nibwo Komite Nyobozi y’Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yemeje itegeko rishyiraho kandi rigena imikorere y’urwego rwawo rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD).

AUDA-NEPAD yahawe inshingano zo gutanga ubufasha no kugira inama ibihugu binyamuryango bya AU ku ngamba z’iterambere bifite, kongerera ubushobozi no kubifasha kuzishyira mu bikorwa, gusesengura ibikorwa byabyo no kubitera inkunga mu bijyanye no kongerera ubushobozi abafatanyabikorwa n’ibindi.

Jeune Afrique yatangaje ko Mayaki mu minsi ibiri yamaze mu Rwanda, yari yazanywe n’intego z’ingenzi zirimo gahunda yo kwihutisha ibikorwa byo kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti kiri muri gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Amasezerano ashyiraho iki kigo yemerejwe i Addis Ababa ku wa 11 Gashyantare 2019, asinywa n’ibihugu 16 ariko bibiri gusa nibyo bimaze kuyemeza, ibyo ni u Rwanda na Mali. U Rwanda nirwo rwabimburiye ibindi mu Ukuboza 2019 mu gihe Mali yo yabikoze muri Gicurasi 2020.

Muri Gashyantare 2020, Perezida Kagame ku bwumvikane busesuye yatorewe kuyobora Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).

Ni inshingano azamaraho imyaka ibiri [2020-2022], yazifashe asimbuye Macky Sall uyobora Sénégal.

Magingo aya, hatangiye ibiganiro bigamije gutuma ibihugu byemeza amasezerano ashyiraho ikigo kijyanye n’imiti. Ku rundi ruhande hatangiye no gutekerezwa uburyo urwego rw’abikorera rwakwinjizwa muri iyi gahunda.

Ibi bijyanye no kunoza uburyo urwego rw’ibijyanye n’imiti rukora ku buryo hongerwa ingano y’iyoherezwa mu mahanga bikanajya no kureshya ishoramari rishya muri iyi ngeri yaba inganda n’abandi bikorera.

AUDA-NEPAD yitezweho kugira akamaro gakomeye mu guhuriza hamwe ibikorwa bya AU binyuze mu gutanga inama n’ubufasha bwimbitse ku bihugu binyamuryango bya AU n’imiryango y’ubukungu igize akarere.

Inagira uruhare rukomeye mu kwihutisha ukwihuza ku bihugu bya Afurika n’ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

Gahunda ya NEPAD yo yari igamije iterambere rya Afurika yemejwe mu nama ya AU y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yabereye i Lusaka muri Zambia muri Nyakanga 2001. Gusa yagiye igorwa no kwibona neza mu mikorere y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Kagame ubwo yakiraga muri Village Urugwiro Ibrahim Mayaki



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)