Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Haruna Niyonzima na myugariro Nirisarike Salomon bageze mu mwiherero w'Amavubi aho baje gufatanya na bagenzi babo kwitegura umukino wa Mozambique na Cameroun.
Ku munsi w'ejo nibwo aba bakinnyi bombi bageze mu Rwanda bavuye mu bihugu bakinira.
Ku ikubitiro kapiteni w'Amavubi usanzwe ukinira Young Africans muri Tanzania, Haruna Niyonzima ni we wahageze mbere mu masaha ya saa 18h.
Nyuma gato mu masaha ya saa 19h ni bwo myugariro wa Urartu FC muri Armenia, Nirisarke Salomon na we yahise ahagera.
Bakaba baje kwifatanya ba bagenzi babo bakina imbere mu gihugu bo batangiye imyitozo, ni mu gihe abakina hanze bazakomeza kuza guhera ku munsi w'ejo ku wa Gatatu..
Umukino w'u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.
Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n'amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-na-salomon-bageze-mu-mwiherero-w-amavubi-amafoto