Hamenyekanye uwegukanye ikamba rya Nyampinga w' u Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa witwa Ingabire Grace wari wambaye nimero 07 niwe watowe nka Nyampinga w'u Rwanda 2021 nyuma yo gutsinda bagenzi be 19 bari bahanganye, ni igikorwa cyabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021.

Uyu mukobwa w' imyaka 25 wiyamamarije mu mujyi wa Kigali, yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize ibijyanye na 'Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology.

Mbere yo guhitamo utoranywamo Miss Rwanda ndetse n'ibisonga bye, habanje gutoranywa abakobwa 10 bahatana mu cyiciro cya nyuma, hagendewe ku bunararibonye bw'akanama nkemurampaka, nyuma yo kumva ibisubizo byatanzwe n'aba bakobwa ku bibazo bitandukanye babazwaga.

Abakobwa 10 babanje gutoranywa ni:

Kabagema Laila (11)

Yakurikiwe na Isheja Morella (14)

Ishimwe Sonia (Nimero 10)

Akaliza Hope (Nimero 2)

Ingabire Grace (Nimero 07)

Musana Teta Hense (Nimero 18)

Uwase Phiona (Nimero 35)

Akaliza Amanda (Nimero 01)

Umutoni Witness (Nimero 28)

Kayirebwa Marie Paul (Nimero 13)

Aba ni bo batowemo nyampinga hamwe n'ibisonga bye, bitabujije ko mu bandi bari basigaye bashoboraga gutoranywamo nka Miss Popularity, cyangwa umukobwa uzi kwifotoza kimwe na nyampinga w'umurage.

Aba 10 batoranyijwe, babazwaga ku bijyanye n'imishinga yabo, n'uburyo bazayishyira mu bikorwa.

Ibihembo bya Miss Rwanda 2021

Miss Rwanda Ingabire Grace yahawe

. Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 itangwa na Hyundai Rwanda.

. Azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw.

. Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

. Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food.

. Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum.

. Internet y'umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda.

. Gutunganywa umusatsi mu gihe cy'umwaka bizakorwa na Keza Salon.

. Yemerewe kuba mu mpera z'icyumweru we n'umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'umwaka wose.

. Yemerewe kurya mu gihe cy'umwaka wose muri Cafe Camellia.

. Azahabwa telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda.

. Igisonga cya Mbere: Akaliza Amanda

Ibihembo:

. Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Bella Flowers.

. Bourse na Kaminuza ya Kigali.

Yemererwe kuba mu minsi y'impera z'icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'amezi atandatu.

. Igisonga cya Kabiri: Umutoni Witness

Ibihembo:

. Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Volcano Express.

. Ahabwe Bourse na Kaminuza ya Kigali.

Yemererwe kuba mu minsi y'impera z'icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'amezi atatu.

Mu bindi bihembo ikamba ry'umukobwa wabaniye neza abandi [Miss Congeniality] ryegukanwwe na Gaju Evelyne [Nimero 5]; yahawe 1,800,000 Frw.

Ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photegenic] ryegukanwe na Uwase Phiona [Nimero 35].

Ikamba ry'umukobwa wagaragaje impano yihariye [Talent Winner] ryegukanwe na Umutoniwase Sandrine; yahembwe miliyoni 1,800,000 Frw no kwigira ubuntu muri Kaminuza.

Ikamba rya Nyampinga w'Umurage [Miss Heritage] ryegukanwe na Ishimwe Sonia. Yahembwe  1,800,000 Frw no kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

Ikamba ry'umukobwa ukunzwe ryegukanwe na  Kayirebwa Marie Paul [Yagaragaye mu ndirimbo 'Ikinyafu' ya Bruce Melodie], yahembwe 1,800,000 Frw yatanzwe na MTN.

Musana Teta Hense yegukanye ikamba ry'umukobwa ufite umushinga mwiza [Most Innovative Project] yahembwe miliyoni 6 Frw no gufashwa na Banki ya Kigali.

Miss Rwanda yatangiye mu 1993 icyo gihe Nyampinga yabaye Miss Uwera Dalila, hakurikiraho Bahati Grace mu 2009, mu 2012 rihabwa Kayibanda Mutesi Aurore, mu 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe, Kundwa Doriane arihabwa mu 2015, Mutesi Jolly atorwa mu 2016, Iradukunda Elsa afata irya 2017, irya 2018 ryahawe Iradukunda Liliane, na none irya 2019 ryahawe Nimwiza Meghan, mu gihe iriheruka mu 2020 ryatwawe na Nishimwe Naomie. Mu gihe iryu y' umwaka ryatwawe na

Ingabire Grace ni we Miss Rwanda 2021

Umutoni Witness ni we gisonga cya kabiri



Source : https://impanuro.rw/2021/03/20/hamenyekanye-uwegukanye-ikamba-rya-nyampinga-w-u-rwanda-2021/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)