"Abaduhata Umuco nabo bananiwe Kuwusobanura" Hon. Evode Uwizeyimana avuga ku ikanzu ya Miss Ingabire Grace[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hon. EVODE UWIZEYIMANA AVUGA KWIJIPO YA MISSRWANDA

Ibirori byarabaye ndetse bigera kumusozo, ariko abenshi ntibihanganiye kutavuga uko babyumva kubyerekeye imyambarire y'Abakobwa bamwe bari bari muri iri rushanwa, ndetse bamwe bavuga ko bakabije kwambara utwenda tugufi cyane mu gihe abandi bo bahamyaga ko bambaye neza ndetse na cyane.

Ikanzu Miss Ingabire Grace wimyaka 25 yari yambaye yagarutsweho nabantu benshi ndetse ivugwaho byinshi. Hon Uwizeyimana Evode nawe ntiyaripfanye kubigendanye niyi myambarire ndetse nashimangira ko "Nabawuduhata byabananiye kuwusobanura"

Iyi kanzu yazamuye impaka nyinshi kumbuga nkoranyambaga

Ibi yabitangeje ku gitekerezo cyari cyatanzwe n'Umunyamakuru Aissa Cyiza kuri Twitter aho yanditse ati"Ariko bantu biriwe banenga imyenda aha nuko ari munyandiko cg? Sindabona twambaye rumbiya ngo muvuge ko twambaye neza,Ntukubisemo aka mini jupe Cg agakanzu kagufi. Guhera aho uvuye kugera aho ugiye Wow bienhabille , you look beautiful [Urasa neza]. Ariko mwagiye mureka kwiyoberanya"

Hon. Evode nawe yahise atanga igitekerezo kuri iyi ngingo agira ati"Birakwiye ko tureka abakobwa bacu bakisanzura kdi bakambara ibibanogeye muri generation yabo[Igisekuru cyabo]. Ushaka ingutiya nawe ni uburenganzira bwe. Dukwiye kureka kwigira abapolisi b'imyambarire ngo ni umuco nawo abawuduhata bananiwe kutwereka uwo ariwo. Twikwitiranya umuco n'amadini"

Aha kuri iyi ngingo, Hon.Evode ntiyeruraga ngo avuge neza abo babahatira Umuco ndetse bituma benshi bibaza niba yavugaga Minisiteri ifite umuco mu nshingano cyangwa Inteko y'ururimi n'Umuco.

Byatumye Umunyamakuru wa Kigali to day Anne Nimwiza yibaza iki kibazo ati "Honorable @EvodeU mwiriweho? Muti abaduhata umuco bananiwe kutwereka uwo ari wo? Abo muvuga hano ni ba nde? Ni @YouthCultureRW ni @IntekoyUmuco
cg ni abarimo gutanga ibitekerezo kuri iyi ngingo? Hanyuma akabazo k'amatsiko: nka Senateur w'u #Rwanda, kuri mwe umuco ni iki? Murakoze"

Onorabule Evode nawe yamusubije ati"I was specific [Navugaga] kuri iyi ngingo y'imyambarire muri Miss Rwanda kandi ni nayo yaganirwagaho! Abo navugaga rero nabo twaganiraga kuri iyi ngingo ntaho bahuriye n'inzego za Leta zifite umuco mu nshingano! Umuco dusangiye uraturanga ( Hymne National[Indirimbo y'Igihugu] ) Urahari.

Ingabire Grace wavuzwe cyane, aha hari mbere yuko yegukana ikmba

Ikibazo kimyambarire mu rwanda byumwihariko ku umukobwa kiracyatera Urujijo hagati y'abantu nabandi aho bamwe babona umukobwa wambaye umwenda mugufi ibi bizwi nka 'Mini' mu ndimi z'amahanga bigatera ikibazo, bamwe bahamya ko bidakwiye kandi ko ari ukwica umuco, abandi bakavuga ko mumuco nyarwanda ahubwo abakurambere bo batanambaraga na busa kugice cyo hejuru.

gusa kugeza kurubu nta rwego na rumwe rufite Umuco mu nshingano rurerura ngo ruvuge kubijyanye nikibazo kimyambarire aho gihurira n'Umuco naho bishobora kugonganira nawo.

Miss Ingabire Grace niwe wegukanye Ikamba rya Missrwanda



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abaduhata-umuco-nabo-bananiwe-kuwusobanura-hon-evode-uwizeyimana-avuga-kwikanzu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)