Giporoso : 'Indaya' zategetswe kwimuka, ziti 'ese ntitwemerewe gutura aho dushaka nk'abandi' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Barabivuga nyuma y'uko bakoreshejwe inama n'ubuyobozi bukabasaba ko bitarenze tariki 25 Werurwe 2021 bazaba bamaze kwimuka.

Umwe muri bo yabwiye TV 1 dukesha aya makuru ko inzu akodesha, yayishyuye amezi abiri ku buryo ari kwibaza ukuntu azimuka agasiga amafaranga ye akirimo.

Ati 'Niba batadushaka, nibadusubize ayacu cyangwa batureke tubanze tumaremo amezi yacu tubone kugenda.'

Undi uvuga ko buri mugore wese utuye muri kariya gace udafite umugabo yitwa indaya, na we ngo batamushaka ariko ko niyo yaba ari indaya koko 'Ese indaya ntizemerewe gutura nk'abaturage basanzwe ?'

Ubusanzwe Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe mui 2015 riha uburenganzira buri Munyarwanda gutura aho ashaka ariko na none Itegeko rikavuga ko uburenganzira bw'umuntu burangirira aho ubwa mugenzi we butangirira ku buryo ntawakwitwaza uburenganzira bwe ngo ahonyore ubw'abandi.

Mapambano Festo uyobora Umurenge wa Kanombe, avuga ko ikibazo cya bariya bantu bakora uburaya kimaze gufata indi ntera kuko hari n'abadatinya kujya gutega abakiliya ku manywa y'ihangu izuba riva.

Ati 'Abo rero ni bo turi gusaba ko bahava bagaharika ibikorwa byo kujya kwicuruza ku mihanda. Ariko turi gusaba ba nyiri amazu kubuza abajya gutega kuko mu muco nyarwanda bitugaragaza nabi cyane.'

Ababakodesha baremera ko bamaramo ayabo

Bamwe mu baturag bakodesha na bariya bakora akazi ko kwicuruza, bavuga ko ari bo bisabiye ko birukanwa muri kariya gace kuko bituma hari n'abandi badakora ibyo bikorwa bataza kuhatura kubera kwanga akavuyo ka bariya.

Gusa bemera ko bariya bantu babanza kumaramo amafaranga yabo babishyuye ndetse ko babibwiye ubuyobozi ariko 'burabyanga. Ubwo niba bwarabasezereye buri bubasubize amafaranga kuko twe twarayakoresheje.'

Aba baturage bavuga ko inzego z'ubuyobozi zibasaba kuvugurura inzu zabo ariko ko amafaranga bakoresha mu kuvugurura bigoye kuyagaruza kuko nta bantu basobanutse baza kuhakodesha kubera kwanga akavuyo ka bariya bantu bakora uburaya.

Mu Midugudu ya Giporoso ya I n'iya II ni ho hakunze kugaragara abakora iriya mirimo y'uburaya. Ubu kariya gace kari kuvugururwa ku buryo uwahageze mu myaka itanu ishize ubu ahageze atapfa kumenya ko ari ha handi yari asanzwe azi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Giporoso-Indaya-zategetswe-kwimuka-ziti-ese-ntitwemerewe-gutura-aho-dushaka-nk-abandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)