Fiona Ntarindwa ukorera CNBC yeruye ashinja Dr Kayumba wamwigishaga gushaka kumufata ku ngufu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'uko hari umunyeshuri wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku wa 17 Werurwe 2021, itangajwe n'uwitwa Kamaraba Salva, wanditse kuri Twitter abara uko byagendekeye uwo mukobwa atari yatangaje amazina.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, Fiona Muthoni Ntarindwa, ukorera Televiziyo ya CNBC, yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze yandika ati 'Umwarimu wanjye yankoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina'.

Mu nyandiko ye itari ndende, yanditse ko ubwo Kamaraba yahishuraga ko Kayumba yakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina umunyeshuri we muri Mutarama 2017, abantu benshi batangiye kumubaza impamvu atabivuze agategereza imyaka irenga itatu.

Ati 'Ariko se hari igihe cya nyacyo ku wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyo kuvuga?'

Ntarindwa yakomeje avuga ko ubwo yahohoterwaga, yahise abimenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda; ati 'Ariko ntabwo byigeze byitabwaho. Nahatiwe kwicara mu ishuri hamwe n'uwampohoteye, ibintu umuntu uwo ariwe wese adakwiriye kunyuramo.'

Yongeyeho ati 'Ukuri ni uko, hari abandi bakobwa banyuze mu bintu nk'ibi yaba ari Kayumba wabahohoteye cyangwa se undi muntu witwaza icyo aricyo. Umuco wo guceceka ntukwiye kwimakazwa.'

Uyu mukobwa wigeze guhatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2015 ndetse wanabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa mu 2017, yavuze ko kuvuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ibintu bigoye kuko 'wumva uri wenyine, nta muntu n'umwe uzagutega amatwi cyangwa ngo yizere ibyo uvuga'.

Nyuma y'ubu butumwa bwe, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, Kayumba ushinjwa nawe yagiye kuri Twitter yandika ko ibyatangajwe na Fiona Muthoni Ntarindwa ari ikinyoma no gushaka kumuharabika.

Mu butumwa bwe yamenyesheje Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, buri gukora iperereza kuri iyi dosiye ko nubwo Ntarindwa avuga ko yari agiye gufatwa ku ngufu mu 2017, 'yakomeje kuntumira mu biganiro bye kuri televiziyo mu 2018 na 2019'.

Yavuze ko Ntarindwa yamusabaga ko bahura bari bonyine ariko undi arabyanga.

Ati 'Oya ntabwo nigeze nguhohotera. Mu myaka myinshi, buri gihe ubwo nabaga nsohotse mu ishuri, wanyingingiraga kugushyira mu itsinda ryanjye ry'abashakashatsi cyangwa se ko waba umwe mu bagize ikinyamakuru cyacu. Narabyanze kuko nari narumvise ko ukoresha umubiri wawe kugira ngo ubone ubufasha ukeneye.'

Ku wa 23 Werurwe, RIB yatangaje ko yahamagaje Kayumba kugira ngo atangire kwisobanura ku kirego cyatanzwe n'uwari umunyeshuri we wamushinjaga gushaka kumufata ku ngufu. Ni ikirego cyakiriwe mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka.

Uwari Umuyobozi w'Ishami ry'Itangazamakuru n'Itumanaho muri Kaminuza y'u Rwanda, Njuguna Joseph, aherutse kubwira IGIHE ko yakiriye iki kirego cy'umukobwa wamubwiye ko Kayumba yamuhohoteye.

Ati 'Yego yaje mu biro byanjye ambwira ko hari umwarimu wagerageje kumuhohotera, namusezeranyije ko nzavugana n'uwo muntu (Kayumba) ariko igihe kinini ntiyazaga ku ishuri.'

Dr Kayumba ni umwe mu bahanga igihugu gifite yaba mu myigishirize y'itangazamakuru no mu gukora ubushakashatsi busanzwe. Gusa inshuro nyinshi yakunze kumvikana mu bikorwa by'imyitwarire mibi birimo kurwana n'ubusinzi, byanatumye amara umwaka muri Gereza nyuma yo guhamwa n'ibyaha bikorerwa ku kibuga cy'indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy'indege.

Kuva muri Gicurasi 2018, Fiona Muthoni Ntarindwa akorera Televiziyo ya CNBC ifite studio mu Mujyi wa Kigali. Yatangiye amasomo ye ya Kaminuza mu Itangazamakuru n'Itumanaho mu 2014 ayasoza mu 2018.

My professor sexually assaulted me!

When @kamarabasalva revealed that Dr @CKayumba had sexually assaulted me in Jan 2017, some asked why I had come out now.

But is there ever a right time for a victim of sexual assault to speak out? https://t.co/8WzbFjVDYP

â€" Fiona M. Ntarindwa (@FeeMuthoni) March 26, 2021

I immediately reported the assault to @Uni_Rwanda which never gave it any attention.

I was forced to sit through class with my abuser- something NO ONE should ever have to go through.

â€" Fiona M. Ntarindwa (@FeeMuthoni) March 26, 2021

@kamarabasalva has given me the courage to speak up for myself.

I know it's hard to speak up against sexual abuse. You feel like you are alone &no one will listen or believe you. When you are ready to share, you will have my listening ear. DMs are open

â€" Fiona M. Ntarindwa (@FeeMuthoni) March 26, 2021

Dear @RIB_Rw, this Fiona is a serial liar who, despite claiming attempted rape in 2017, she continued to invite me to her TV shows in 2018 &2019 & even wanted to meet privately& to latter I refused.She even insisted on meeting our editor who refused b'se he had heard her tricks https://t.co/PrIvMyu6A8

â€" Christopher Kayumba (@Ckayumba) March 27, 2021

Fiona Muthoni Ntarindwa yavuze ibihe bikomeye yanyuzemo byo kwicara mu ishuri areba imbere ye uwamuhohoteye
Fiona Muthoni Ntarindwa yasabye abandi bakobwa bagenzi be baba barakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina ko mu gihe bumva babohotse, bajya bavuga ibyababayeho
Fiona Muthoni Ntarindwa amaze imyaka ibiri akorera CNBC
Mbere yo gukorera CNBC, yakoreye TV10 mu ishami ry'amakuru y'icyongereza

Inkuru bifitanye isano:

- Dr Kayumba yashinjwe n'umukobwa gushaka kumufata ku ngufu; UR yemeza ko ikibazo yakimenye

- Dr Kayumba yatangiye guhatwa ibibazo ku kirego cy'umukobwa umushinja gushaka kumufata ku ngufu

Amafoto: Instragram - Fiona Muthoni




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fiona-ntarindwa-ukorera-cnbc-yeruye-ashinja-dr-kayumba-wamwigishaga-gushaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)