Danny yashyinguwe, Intimba n'agahinda ku muryango we ,umugore we akaba aterekeza ko Imana itabaho [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021,Nsabigaba Jean Paul bakunze kwita Danny uherutse gupfa mu buryo butavuzweho rumwe yashyinguwe .

Ni umuhango waranzwe n'amarira, agahinda n'intimba ku muryango w'uyu mugabo wari ufite imyaka 25, n'inshuti zari zaje kubafata mu mugongo.

Danny yapfuye kuwa mbere tariki ya 8 Werurwe 2021, apfa mu buryo buvugwa ukubiri, kuko abageze mbere aho yari amanitse ku cyuma cy'izamu ry'umupira w'amaguru bemeza ko yishwe akahamanikwa kuko uburyo yari amezemo ntaho bihuriye no kwiyahura.

Ku rundi ruhande hadutse amakuru avuga ko ashobora kuba yariyahuye nyuma yo kumenya ko umugore we wabaga muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yamuciye inyuma akaba anatwite.

Perezida wa Kingdom uyu musore aririmbamo nawe uri mu batabaye mbere agasanga akimanitse, nawe yemeje ko Danny yishwe ndetse agashimangira ko nta mpamvu n'imwe yari gutuma yiyahura kuko umugore we nta kibazo bari bafitanye, ndetse akaba ntan'undi muntu azi bigeze bashyamirana.

Mu kumushyingura hagarutswe cyane ku bigwibye ahanini bijyanye n'umurimo w'Imana, aho yari umuririmbyi, umuhimbyi w'indirimbo ndetse akaba n'umuvuga butumwa.

Ni umuhango kandi wari witabiriwe n'umugore we wari usanzwe uba muri Amerika, Soso, aho mu marira menshi n'agahinda yavuze uburyo se atazi umugabo we kuko atabashije gutaha ubukwe bwabo.

Ati'Mvuka mu muryango utavuga cyane, ninjye wishyikira kuri papa, umunsi mubwira ko mfite ubukwe, naramubwiye nti papa noneho umuhungu mfite ni mwiza cyane. Umunsi twakoze ubukwe papa yarimo ashaka uko yabona ubwenegihugu niyo mpamvu atabutashye.'

Yakomeje avuga ko yabonye ubwenegehigu umwaka ushize wa 2020, ari nabwo yaje gusura umugabo we mu kwezi kwa 10, gusa acyumva inkuru y'urupfu rwe byaramugoye cyane.

Ati' nkimara kumenya ko yapfuye nahise njya gusaba passport muri Texas, byasabaga rendez-vous, musaza wanjye yaramfashije (…) twakoze urugendo rw'amasaha agera kuri 16 ushyizemo n'igihe cyo kunywa Gas, ibyo byose nabikoze ntwite, ntabwo byari byoroshye.'

Soso yavuze ko ibyamubayeho byatumye anatekereza ko Imana itabaho, kuko atumva uburyo azajya abwira umwana we ko se atakiriho.

Ati'Ntabwo njya ndota cyangwa ngo nerekwe ariko muri iyi minsi ishize yambanye nk'imyaka myinshi, natekerezaga ku mwana wanjye. Njyewe ntinya uduhinja, umugabo wanjye yakundaga abana(…)ntabwo njye nsenga cyane, muri iyi minsi natereje ko Imana itabaho, mumbabarire ku bw'ibyo.'

'Imana yampaye umwana nibazaga uburyo papa azajaya ataha nkamubwira ngo mfasha umwana, ntabwo akorera iwacu, numvaga bizaba bishimishije ariko niba n'Imana ibaho simbizi, sinzi uko nzabwira umwana ngo papa wawe ntawuhari.'

Yakomeje asaba umuryango w'umugabo we ko bazamukundira umwana niyo we batamukunda kuko arakuze bihagije.

Ati'icyo nsaba umuryango we ni uko bazankundira umwana, njye niyo batankunda ndakuze bihagije nakora icyo nshaka ariko muzankundire umwana, muzankundire umwana cyane njye ntimukankunde mfite papa na mama, mfite n'umuryango.'

Yakomeje avuga ko akunda umugabo we cyane ndetse amusezeranya ko azakunda umwana wabo akazamukorera ibyo yateganyaga kuzamukorera byose.


Soso umugore wa nyakwigendera mu marira menshi



Source : https://impanuro.rw/2021/03/18/danny-yashyinguwe-intimba-nagahinda-ku-muryango-we-umugore-we-akaba-aterekeza-ko-imana-itabaho-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)