Bruno Fernandes yasabye ikintu gikomeye Manchester United kugira ngo yongere amasezerano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukinnyi yabwiye abayobozi b'ikipe ko ashaka kubanza kumenya niba biteguye gushora amafaranga ku isoko bagura abakinnyi akabona kongera amasezerano mashya.

Uyu mukinnyi w'imyaka 26 ngo yasabye abayobozi b'iyi kipe kugira ubushake ku isoko bakagura abakinnyi bakomeye bayifasha guhangana na Manchester City igiye gutwara shampiyona ya 2020/2021.

Uyu musore waguzwe miliyoni 55 z'amapawundi mu ikipe ya Sporting CP muri Mutarama umwaka ushize,yatanze umusaruro udashidikanywaho ndetse ijanisha ryakozwe ryagaragaje ko ariwe mukinnyi waguzwe mu kwezi kwa Mbere wagiriye akamaro gakomeye ikipe ye kurusha abandi bose.

Icyakora,uyu kizigenza ari mu bakinnyi bahembwa amafaranga make cyane mu bafite umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga muri Manchester United kuko mu myaka 5 n'igice yasinye muri iyi kipe aho yahawe ibihumbi 100 by'amapawundi ku cyumweru.

Uyu mukinnyi ari kure cyane ya David de Gea uhembwa amafaranga menshi mu ikipe kuko ku cyumweru ahembwa ibihumbi 375 by'amapawundi na Paul Pogba wa kabiri uhabwa £290,000.

Bruno ari mu bahabwa amahirwe menshi yo kuzaba umukinnyi w'umwaka kuko muri uyu mwaka w'imikino wa 2020/2021 amaze gukina imikino 28,atsinda ibitego 16,arema amahirwe y'igitego 77,atanga imipira yavuyemo ibitego 10.

Icyakora si uyu mukinnyi wanze kongera amasezerano wenyine kuko na rutahizamu Edinson Cavani nawe ngo ntiyishimye nkuko se umubyara yabitangaje.

Cavani afite uburakari yatewe nuko mu minsi ishize yahanwe na FA ashinjwa ivanguraruhu kubera ijambo 'negrito' yanditse ku mbuga nkoranyambaga aganira n'inshuti ye bigafatwa nk'igitutsi kandi ariko muri amerika y'Amajyepfo abantu b'inshuto bakunze guhamagarana.

Cavani yitwaye neza mu mwaka umwe yahawe muri United ndetse ngo yashakaga kumwongeza ariko uyu mugabo ntabwo arabyemera kuko ashaka kujya kwikinira muri Boca Junior yo muri Argentina.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bruno-fernandes-yasabye-ikintu-gikomeye-manchester-united-kugira-ngo-yongere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)