BNR yihanangirije ‘Health People Group’ ishinja kwitwara nk’aho icuruza ubwishingizi -

webrwanda
0

Mu itangazo BNR yashyize hanze ku wa 3 Werurwe, yavuze ko iyi sosiyete icuruza izi serivisi ku bantu ku giti cyabo n’ibigo ibinyujije mu bufatanye igirana n’abafatanyabikorwa batanga serivisi z’ubuvuzi.

Muri iri tangazo BNR ikomeza ivuga ko ibi byose HPG ibikora nta burenganzira yabiherewe.

Iti “Health People Group (HPG) ntiyigeze ihabwa uruhushya rwo gukora umurimo w’ubwishingizi na BNR kandi ari umurimo igenzura nk’uko biteganywa n’itegeko […] ryerekeye imitunganyirize y’umurimo w’ubwishingizi ribuza uwo ariwe wese gukorera umurimo w’ubwishingizi cyangwa ibindi bikorwa bifitanye isano nabwo kwirengera ingaruka zabyo.”

“Ishingiye ku mategeko ndetse n’ibikorwa byavuzwe haruguru, BNR iramenyesha abantu bose ko Health People Group (HPG) atari ikigo cy’ubwishingizi cyemewe kuko nta ruhushya cyabiherewe.”

Yakomeje iburira abakorana n’iyi sosiyete ko bakwiye kuzirengera ingaruka zaturuka ku masezerano bagirana.

Ku murongo wa telephone, IGIHE yagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Health People Group (HPG), ariko umukozi wo muri iki kigo avuga ko batarabona iryo tangazo.

Ku mbuga zitandukanye z'iyi sosiyete igaragaza ko itanga ubwishingizi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)