Ni telefone bari guhabwa n’ubuyobozi bw’iyo ntara kuko bari bamaze igihe bagaragaza ko bahura n’imbogamizi ntibabashe gukora akazi kabo neza kubera kutagira telefone zigezweho ndetse na murandasi (internet).
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yabwiye IGIHE ko bazibahaye mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo byabo no kugira ngo babashe kunoza akazi kabo.
Ati “Abakuru b’imidugudu bakomeje kugenda bagaragaza ko bakeneye ikoranabuhanga ribafasha gutanga amakuru kandi neza, ariko kandi ko bazitirwa n’amatelefone atabibemerera kuko hari igihe bakenera gufata amafoto no gukoresha internet ariko bikababera imbogamizi.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’uko ba Mudugudu babisabye abayobozi batandukanye bagiye babasura, ku rwego rw’Intara hafashwe umwanzuro wo kubafasha kubona izo telefone hashakwa uko buri Muyobozi w’Umudugudu azahabwa telefone.
Ati “Ubu zagajejwe mu turere twose, igikorwa cyo kuzibaha kirimo gukorwa; ariko ikigambiriwe kuruta ibindi ni ukugira ngo babashe kunoza serivise basanzwe batanga baha abaturage, kunoza uburyo bw’amakuru batanga ndetse no kubafasha mu nshingano zabo z’akazi ka buri munsi.”
Bamwe mu bakuru b’imidugudu bamaze guhabwa izo telefone babwiye IGIHE ko bazakiranye yombi kuko bari bazikeneye cyane, kandi bagiye guhindura byinshi mu mikorere.
Umuyobozi w’umudugudu wa Nyarusange mu Karere ka Nyaruguru, Vuganeza Emmanuel, yavuze ko nk’umuntu uyobora umudugudu uri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi izamufasha byinshi.
Ati “Mbere byatugoraga kuko twatangaga amakuru ku munwa gusa. Ubu amakuru yose nzajya mba nyafite ndetse mfite n’amafoto kuko mba ngomba gutanga amakuru y’aho duhurira ku Kanyaru.”
Ibi kandi byemezwa na Nyirahabimana Cartas uyobora Umudugudu wa Kinyinya mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko agiye kurushaho kunoza akazi cyane cyane yihutisha amakuru.
Ati “Igiye kumfasha kunoza akazi kuko hari igihe nahuraga n’ikibazo ngomba gutangaho amakuru, ariko nahamagara ntibihute kubera kutumva uburemere bwacyo. Ubwo urumva ko ninjya mbaha amafoto bazajya babyibonera bakihuta bakaduha ubutabazi.”
Guverineri Kayitesi yavuze ko ubusanzwe ba Mudugudu bose bari barashyizwe mu buryo bwo guhamagarana batishyuye (user group) ariko kuri ubu telefone bari guhabwa zirimo internet y’amezi abiri, kandi bemeranyije n’ubuyobozi bw’uturere ko buzabafasha kujya bakomeza kubona internet kugira ngo akazi kabo gakomeze neza.
Yabasabye gukoresha izo telefone neza zikabafasha kunoza akazi kabo.
Ati “Murabizi ko amakuru menshi dukenera tuyakura ku mudugudu, twizeye rero ko raporo zabo zigiye kunoga kurushaho, ariko kandi bikabafasha no kurushaho kwegera abaturage no gutanga serivise koko nk’uko ikenewe no kubakorera ubuvugizi aho bikenewe.”
Mu Ntara y’Amajyepfo hose hari gutangwa smart phones 3501 zingana n’imidugudu yose ihaboneka.