Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n'ikipe y'igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2021 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imyitozo yo kuri uyu wa gatanu, itegura imikino u Rwanda rufite uko ari ibiri mu minsi iri imbere harimo uwo rugomba guhuramo na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021 ndetse n'uzaruhuza na Cameroun ku wa 30 Werurwe 2021 muri Cameroun.

Nyuma yaho abakinnyi bakina imbere mu gihugu bakiriye abandi batanu bakina hanze hakaba hategerejwe undi umwe kuri iki cyumweru, umukinnyi Mukunzi Yannick ukinira Sandvikens IF yo mu gihugu cya Suwede yatangiye imyitozo mu mavubi nyuma y'uko ageze mu Rwanda kuri uyu wa gatanu.

Mukunzi Yannick imyotozo ayigeze kure
Mutsinzi Ange mu bwugarizi nawe aba yakaniye, ingufu ni zose

Imyitozo yo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu kandi biteganyijwe ko na Kagere Medie waraye ageze mu Rwanda ari bukorane na bagenzi be kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

The post Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n'ikipe y'igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2021 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-yannick-mukunzi-yakoranye-imyitozo-nikipe-yigihugu-amavubi-ikomeje-kwitegura-imikino-ibiri-isoza-iyo-mu-itsinda-f-ryo-gushaka-itike-yigikombe-cya-afurika-cya-2021/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)