Umuhanzi nyarwanda, King James avuga ko azi neza akamaro k'imbuga nkoranyambaga nka Instagram ariko akaba yarahisemo kutayikoresha ku mahitamo ye n'ubwo abantu bakomeje kumwiyitirira bakiba abantu mu izina rye.
Mu minsi ishize King James yumvikanye asaba abantu kumufasha kwamagana abantu bamwiyitirira bakoresheje izina rye kuri Instagram.
Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yafashe umwanzuro wo kubivuga kuko bimaze kumurambira aho abantu benshi bari bamaze kwibwa kandi ababikora bakoresha izina rye.
Ati'byarabaye byari bimaze kuba byinshi, ari nayo mpamvu nagerageje gusa nubivugaho kugira ngo byibuze abantu babibemenye badakomeza kubiba, izo nizo ngaruka nahuye nazo.'
King James ukunze gukoresha Twitter gusa, ahamya ko kuba atari kuri Instagram nk'ibindi byamamare atari uko ayobeye akamaro kayo ahubwo ari amahitamo ye.
Ati'ni amahitamo nagize ariko nta kindi kidasanzwe cyatuma wenda ntayikoresha, wenda igihe nikigera nzazikoresha . Ntabwo ari ikibazo cy'uko nta kamaro ifite, kuko birumvikana ko akamaro kayo gahari ni ikibazo gusa cy'amahitamo.'
Ni kenshi abantu biyitirira abandi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ibyamamare rimwe na rimwe bakaba bakoresha ayo mazina bagatuburira abantu bakabarya amafaranga yabo, nko muri Nyakanga 2019 umuntu yiyise Butera Knowless kuri Facebook akwirikwiza amakuru y'uko umuhanzi Yvan Buravan afite igitaramo ashyiraho nimero z'uwo muhanzi(byari ukubeshya kuko si yari we) kubashaka amakuru arambuye, benshi bakamwandikira akababwira ko afite igitaramo koko, ariko hari mu rwego rwo kubatuburira.