Akari ku mutima wa Kamariza wegukanye igihembo cya ’Forbes Woman Africa’ cyanahawe Johnson Sirleaf -

webrwanda
0

Kamariza yahawe igihembo cy’umugore wakoze ibikorwa byahinduye ubuzima bwa benshi kizwi nka ‘Forbes Women Africa Social Impact Award’, binyuze muri uyu muryango yashinze.

Solid’Africa ni umuryango washinzwe mu 2010, ukaba wita ku barwayi batagira kivurira n’abarwaza babo, aho ugenda ubaha ubufasha butandukanye hibandwa cyane ku mafunguro.

Kugeza ubu uwo muryango ukorera mu bitaro bine byo mu Mujyi wa Kigali, birimo ibya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibya Muhima, ibya Kibagabaga n’ibya Masaka.

Ku wa 9 Werurwe nibwo hamenyekanye inkuru ko Kamariza yabaye umwe mu bahawe ibihembo bya ‘Forbes Woman Africa’, bihabwa abagore bakora ibikorwa by’indashyikirwa haba muri Afurika.

Kamariza yabwiye IGIHE ko kuba yahawe icyo gihembo ari ikintu cyo kwishimirwa, ndetse ko bimugaragarije ko ibikorwa akora bihabwa agaciro. Ibyo ngo byamuteye imbaraga zo gukora cyane.

Yagize ati “Hariya ntabwo umenya uwagushyizemo, baguhamagara bakubwira ko urimo. Kuba hari uwanshyizemo bigaragaza ko ibikorwa dukora hari ababibona kandi bakabashishima.”

“Turishimye cyane kuko biraduha umuhate wo gukomeza gukora kandi aya ni amahirwe adasanzwe. Gutoranywa mu bikorwa byinshi bikorerwa muri Afurika ni byiza, tubonye urubuga rwo kugaragarizamo ibikorwa byacu.”

Solid’Africa kuri ubu ifite igikoni mu Murenge wa Rusororo, gitunganyirizwamo amafunguro agemurirwa abantu bari hagati ya 800 na 900 buri munsi.

Kamariza yavuze ko uyu muryango yashinze ufite intego yo kwagura ibikorwa byawo bikagera mu Rwanda hose nibura kuri buri bitaro by’akarere bikaba bifite igikoni ku buryo nta murwayi uzongera kugorwa no kubona amafunguro.

Ati “Intego yacu ni uko nta murwayi wajya abura ifunguro arwaye. Ubu turashaka ko buri bitaro by’akarere byagira igikoni ku buryo igihe kizagera buri wese uri kwa muganga abasha kubona amafunguro mu buryo bworoshye.”

Forbes Woman Africa isanzwe itegura igikorwa kizwi nka ‘Forbes Woman Africa Summit’ ari nacyo kiberamo umuhango wo gutanga ibi bihembo.

Gusa uyu mwaka iki gikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Uyu mwaka usibye Kamariza, hahembwe abandi bagore b’indashyikirwa barimo uwahoze ari Perezida wa Liberia, Ellen Johnson-Sirleaf, wahawe igihembo cy’ibihe byose. Rabia Ghoor ukora ibirungo by’ubwiza bya Swiitch Beauty wahawe igihembo cy’umuntu ukiri muto wakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Undi wahembwe ni Temie Giwa Tubosun, wabaye indashyikirwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga no guhanga udushya washinze ikigo cya Lifebank.

Prof. Rudo Mathivha, nawe yahawe igihembo cy’uwabaye indashyikirwa mu burezi akaba ari umuyobozi wa Chris Hani Baragwanath Academic Hospital.

Igihembo cy’umugore wabaye indashyikirwa muri siporo cyahawe Hellen Obiri, wamenyekanye mu gusiganwa ku maguru.

Mu myidagaduro hahembwe Elsa Majimbo, umunyarwenya wo muri Kenya, naho mu bucuruzi hahembwe Ada Osakwe, washinze ikigo Agrolay Ventures.

Kamariza yahawe igihembo cy'umuntu wakoze ibikorwa bizana impinduka mu buzima bw'abandi
Kamariza Isabelle yavuze ko guhabwa iki gihembo bimwongerereye imbaraga zo gukora cyane (Ifoto: The New Times)
Solid'Africa isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye byo kwita ku barwayi, aha yari yatanze udupfukamunwa ku barwayi bo muri CHUK



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)