Akanyamuneza ku baturage bo mu nkambi ya Nyabiheke n’abaturanyi babo bahurijwe muri koperative na Croix Rouge Rwanda -

webrwanda
0

Aba baturage bahurijwe muri koperative eshatu zitandukanye zirimo iy’ubudozi yitwa Twiteze imbere igizwe n’abanyamuryango 56 barimo 30 baturuka mu nkambi n’abandi basanzwe, harimo iy’ubuhinzi ihinga kuri hegitari zisaga eshatu igizwe n’abanyamuryango 71 barimo 15 bo mu nkambi n’abandi 56 bayituriye.

Hari kandi indi koperative yitwa Twiteze imbere mu bworozi igizwe n’abanyamuryango 53 barimo abaturuka mu nkambi barenga 32, ifite inka 15 ndetse n’ubundi butaka nabo bahingaho imyaka n’aho bahinga ubwatsi bw’inka.

Abatuye mu nkengero z’inkambi bishishaga abazituyemo

Mukagatare Generose yavuze ko ubusanzwe batarahuzwa n’abaturage bo mu nkambi bumvaga ari abo mu kindi gihugu, ariko ubu bamaze kumenyerana ku buryo basurana, ugize ibyago bagatabarana.

Nshimiyimana Saidi uyobora Koperative Twisungane igizwe n’abanyamuryango 71, yavuze ko batarahuzwa na Croix Rouge y’u Rwanda babanaga bishishanya cyane ariko ngo ubu babaye umwe barasurana baragenderanirana.

Ati “Ubu dufite umusaruro w’ibigori ungana na toni ebyiri n’indi toni imwe iri ku munyamuryango, mbere twarishishanyaga n’abanyenkambi kuko twumvaga bafata amafaranga twe tugashakisha, ntibari bazi guhingisha isuka ariko ubu bamenye guhinga ikindi turasurana haba hari uwagize ikibazo koperative ikagena impozamarira tumuha.”

Ndangamirumukiza Etienne uyobora koperative y’ubworozi we yavuze ko bashimira Croix Rouge ku gitekerezo cyiza yagize cyo kubahuza n’abaturage bo mu nkambi ngo kuko byatumye biyumvanamo kandi baranafashanya cyane.

Yavuze ko kuri ubu intego bafite ari ugutezanya imbere mu buhinzi n’ubworozi, abana babo bakanywa amata, imirima ikabona ifumbire ndetse n’abanyamuryango bose bakorozwa inka.

Abaturuka mu nkambi ya Nyabiheke bamenye gukora

Si kenshi cyane uzasanga abaturage babarizwa mu nkambi, bakora ibikorwa by’iterambere, abenshi bategereza amafaranga bahabwa n’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo ariyo bifashisha mu kubona ibibatunga, imyambaro n’indi nkenerwa.

Ku babarizwa mu Nkambi ya Nyabiheke ibi ntibakibikozwa kuko basigaye baramenye guhinga, kudoda, korora n’indi mirimo itandukanye yose bakesha Croix Rouge y’u Rwanda yabahuje n’abaturage basanzwe bakibumbira mu ma koperative.

Ingabire Chance ufite imyaka 30 n’abana batatu yagize ati “Aho nabaga hariya mu kigo nari nigunze ntaramenya kudoda ariko aho nagereye muri koperative banyigishije kudoda ubu nsigaye ndi umutayeri udoda imyenda yose, mbere sinarinzi uko nahahira umuryango nategerezaga amafaranga bampa none ubu ndadoda nkatahana 2500 Frw bya buri munsi nkafasha umuryango wanjye.”

Ingabire yavuze ko kuba muri koperative byatumye yisanzurana na bagenzi be mu gihe mbere ngo yumvaga abaturage basanzwe ari abenegihugu batapfa guhuza.

Uwimana Immaculée we yavuze ko kuva yatangira gukorana n’abandi muri koperative twisungane ihinga ibigori n’ibishyimbo ngo yabonye inyungu nyinshi atari asanzwe abona.

Yagize ati “Croix Rouge yaraje idufata mu nkambi iduhuza n’abantu bo hanze idusaba kwiteza imbere, muri Congo ntitwari tuzi ibintu byo kubitsa muri banki no kwizigamira ariko ubu twarabimenye, ubu twese turasurana ntakibazo.”

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yavuze ko guhuza abatuye mu nkengero z’inkambi ya Nyabiheke n’abatuye mu nkambi babikoze kugira ngo aba baturage bafatanye mu bikorwa by’iterambere barusheho kugira imibereho myiza, yavuze ko Croix Rouge nk’umufasha wa leta bishimira iterambere aba baturage bamaze kugeraho.

Ati “Icyo twari tugamije cyagezweho kuko imishinga uko abaturage bayifuje mu bufatanye n’ubuyobozi bwite bwa leta na Croix Rouge twumvikanye kuri iyi mishinga tubafasha kuyishyira mu bikorwa, abagenerwabikorwa tubashimira ku kuba barayishyize mu bikorwa kandi umusaruro ugenda urushaho kuboneka.”

Mazimpaka yavuze ko bishimira ko abaturage bamaze kumenya agaciro k’ubutaka aho basigaye banikodeshereza ubundi butaka bakoreraho ibikorwa by’ubuhinzi abizeza ubufatanye mu gukomeza gucunga neza iyi mishinga kugira ngo ibahindurire ubuzima.

Croix Rouge y’u Rwanda ivuga ko ibi bikorwa byose by’iterambere byatanzweho asaga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda. Uretse aya makoperative atatu yatewe inkunga, hanatewe ibiti ku buso bungana na hegitari icumi, hanatangwa ibiti bivangwa n’imyaka ku baturage bo mu nkengero z’inkambi, hubatswe ubwiherero mu nkambi no hanze yayo hagamijwe kwimakaza isuku.

Abaturutse mu nkambi ya Nyabiheke ibarizwamo abavuye muri Congo basigaye bazi kudoda
Abaturage baturiye inkambi ya Nyabiheke hamwe n'abayibarizwamo basigaye bahurira mu bikorwa by'ubuhinzi bibateza imbere
Hahinzwe koperative y'ubworozi aho yaguriwe inka 15 zizabafasha mu kurwanya imirire mibi baniteza imbere
Umuyobozi w'Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y'u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, avuga ko bishimira intambwe nziza impunzi n'abo baturanye bagezeho



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)