Abafashamyumvire mu bworozi basabwe kurandura indwara y’ifumbi y’amabere yugarije inka mu Majyepfo -

webrwanda
0

Byagarutsweho ubwo abafashamyumvire mu bworozi bagera kuri 28 basozaga igikorwa cyo kongererwa ubumenyi bamazemo igihe cy’ishuri ryo mu murima, bigishwa uko bakemura ibibazo bitandukanye bibangamiye ubworozi kandi bakajya no kubyigisha abandi.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko babitezeho byinshi birimo kuzamura umukamo w’amata, gutoza aborozi kugaburira inka neza, ariko by’umwihariko agaruka ku kibazo cy’indwara y’ifumbi y’amabere ikunze kwibasira inka.

Yavuze ko hari intambwe yatewe mu kurwanya indwara y’ifumbi y’amabere y’inka ariko ikwiye gukumirwa igacika burundu.

Ati “Uyu mushinga ugitangira indwara twabonaga z’ifumbi muri rusange mu gihugu zari 75%. Ni ukuvuga ngo inka zose zakamwaga hafi 75% zabaga zifite ikibazo cy’ifumbi y’amabere.”

“Uyu munsi tuvugana muri Gishwati 35% by’inka zikamwa ziracyafite ikibazo cy’ifumbi y’amabere naho Gicumbi ni 21%. Muri Nyanza turacyafite 49% by’inka zikamwa zikirwaye ifumbi y’amabere.”

Yakomeje avuga ko icyo kibazo gikwiye gukemuka kikava mu nzira, yibaza impamvu mu duce tumwe cyagabanutse handi bigasa n’ibigenda biguruntege.

Ati “Kuki Gicumbi yavuye kuri 75% ikagera kuri 21% ; Gishwati ikava kuri 75% ikagera kuri 35% ; uyu munsi mu Majyepfo tukaba turi kuri 49% kandi hose hari abafashamyumvire, ni ukubera iki? Ni ukuvuga ko akazi ko gukora karacyahari kandi kenshi.”

Dr Uwituze yavuze ko inka irwaye ifumbi y’amabere idatanga umukamo kandi n’amata ikamwa aba yanduye.

Bamwe mu bafashamyumvire mu bworozi bavuze ko nyuma yo kongererwa ubumenyi, bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo bihari harimo n’icyo cy’indwara y’ifumbi y’amabere y’inka.

Ntawuyigira Alphonse ati “Twasobanuriwe ko indwara y’ifumbi y’amabere iterwa ahanini n’umwanda; iyo wakoze isuku mu kiraro buri munsi wajya gukama ugakaraba intoki kandi ukoza amabere, ifumbi iracika.”

Abongerwe ubumenyi bavuze ko ibyo bamenye bagiye kubyigisha aborozi bakorana mu matsinda. Bahawe n’ibikoresho bifashisha mu gupima ifumbi y’amabere ku buryo igaragara hakiri kare, inka igahita ivurwa.

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2021 hasojwe icyiciro cy’abafashamyumvire mu bworozi bakuru 28 cyatangiye mu kuboza kwa 2017 bakaba biyongereye ku bandi 6 bari basanzwe bazafasha abandi gutanga amahugurwa ku bahagarariye amatsinda y’ubworozi, kuri ubu bamaze kugera kuri 765. Bamaze gushinga amatsinda 1647 yibumbiyemo aborozi 41 751, muri bo 39% ni abagore, 13% ni urubyiruko naho 61% ni abagabo.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n'Ubworozi muri RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko babitezeho byinshi birimo no kurandura indwara y'ifumbi y'amabere y'inka
Abamaze igihe bongererwa ubumenyi bagaragaje ibyo bungutse
Abagize uruhare mu kongera abandi ubumenyi nabo bashimiwe
Bamwe mu bafashamyumvire mu bworozi bavuze ko nyuma yo kongererwa ubumenyi, bagiye gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo bihari

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)