Abaforomo n’ababyaza mu rujijo rw’amafaranga bakwa n’ihuriro buri mwaka batazi icyo akora -

webrwanda
0

Ubusanzwe umuforomo cyangwa umubyaza yemererwa kujya mu rugaga no kubona akazi ari uko afite icyo cyangombwa ndetse cyikavugururwa buri mwaka ari uko habanje gutangwa amafaranga. Ni amafaranga angana 15000 buri mwaka kugira ngo umunyamuryango yemererwe muri NCNM.

Abavuganye na IGIHE, bavuze ko batasobanuriwe icyo ayo mafaranga akoreshwa nubwo babwirwa ko ari ayo kuvugurura urwo ruhushya (License).

Umwe mu baforomo utuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, yavuze ko itangwa ry’ayo mafaranga batarisobanuriwe.

Ati “ Natwe ntituzi impamvu batubwira gutanga 15000 Frw kandi twarabyakiriye. Twabonye ko ari amabwiriza bashyizeho. Biratubangamiye cyane ku buryo tugerageza kubaza ku rubuga duhuriramo, tukibaza niba byibura batagabanya.”

“Niba umuntu yarakoze akabona impamyabumenyi akabona uruhushya yakoze ikizamini ariko bakaruha igihe cy’umwaka umwe ,buri mwaka ngo ni ukuyiha [license] agaciro kandi ari nako utanga amafaranga, noneho ugasanga hari n’abayivugurura batarabona akazi ubwo umwaka warangira bikaba ngombwa y’uko uruvugurura .Turasaba ko bakongera imyaka rwose.”

Sibomana Protais wo mu Karere ka Musanze yabwiye IGIHE ko bifuza ko uruhushya rwongererwa igihe bikaba nk’imyaka itanu ngo kuko ushobora kumara imyaka itatu utarabona akazi kandi wishyura uruhushya buri mwaka.

Ati “Biratubangamiye cyane. Iyaba batangaga igihe kirekire nibura uruhushya rukamara imyaka itanu kuko ushobora kumara imyaka itatu utarabona akazi.”

Undi wo mu Karere ka Kicukiro umaze imyaka itanu ari muri NCNM, yavuze ko n’iyo basabye urwo ruhushya badahita barubona ko hashira igihe kinini.

Ati “Ubundi umuntu aba yarabonye uruhushya ariko bo bagashaka ko tuzajya tuvugurura buri mwaka kandi nabwo nubwo tuvugurura ntabwo ruzira igihe. Niba usabye mu kwa mbere bazayiguha nko mu kwa gatandatu ,ugasanga ugiye kongera gutangira umwaka nanone usaba kuvugurura .Ni ibintu bigenda biguru ntege. Amafaranga 15000Frw ni menshi ya buri mwaka. ”

Yakomeje ati “ Iyo twaba twari tuzi wenda ngo hari ikigega runaka cyo gufasha wenda tukamenya ko turi gufasha n’abantu. Bashobora kubikuraho cyangwa bakavuga ko tuzajya twishyura mu myaka itanu.

Umwanditsi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’Ababyaza (NCNM) Kimonyo Julie, yavuze ko kuba abanyamuryango basabwa kuvugurura uruhushya bigamije kunoza akazi bakora.

Ati “ Iri si ishyirahamwe, ni ikigo kigendera ku mategeko. Dufite abakozi, dufite serivisi tubaha , dufite n’ibyo byemezo kandi bagomba kugira ibyemezo kugira ngo bajye bakora tuzi neza y’uko ari abantu batekanye bafite ibyangombwa. Ibyo byangombwa bitwara umwanya, bitwara ibikoresho , ibintu byinshi cyane kandi ibyo byose bijyaho amafaranga. ”

Yakomeje ati “ N’ibyo 15000 Frw buri mwaka ugiye kureba ibikorwa byacu ntabwo biba bihagije . Bijya gutangira hashyizweho 5000 Frw, dusanga nta kintu ushobora gukora , nta n’umushahara bitanga, arongezwa.”

Kimonyo yavuze ko mbere abaforomo n’ababyaza bajyaga bishyura mu myaka itatu ibyangombwa bikabona kuvugururwa ariko baza gusaba ko byahinduka kuko mu myaka itatu ngo hari ababa baribagiwe ko bagomba kuvuguruza impushya.

Ku cyo kuba bamara igihe batarahabwa icyangombwa, Kimonyo yavuze abaforomo bakunze gutinda gubisaba no kubasubiza bigatinda.

Ati “Ibintu birihutshwa ariko abaforomo ni benshi . Babikoze mu gihe nk’uko twabibasabye bazajya babibonera igihe . Njye ndabasabye bajye basaba mu gihe, ntibagakerewe byarenze igihe biri burangire ejo cyangwa ejo bundi.”
Kimonyo yavuze ko abanyamuryango baramutse bashaka kumenya uko amafaranga batanga akoreshwa, nta kabuza bajya babimenya.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abaforomo n’ababyaza basaga 15 000.

Mu Rwanda kugeza ubu habarurwa abaforomo n’ababyaza basaga 15 000.



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)