Umva ibyo Arthur Nkusi yasubije Sandrine wasabaga ubufasha ku mwana we wujuje imyaka 4. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwenya Arthur Nkusi yasubije Isheja Sandrine mu buryo busekeje ubwo uyu munyamakuru yavugaga atebya ko ashaka ko bamuremera nk'umubyeyi umaze imyaka ine yibarutse imfura ye.

Umwana wa Sandrine yujuje imyaka 4

Sandrine Isheja na Arthur basanzwe bafite uburyo butandukanye kandi bwinshi bwo gushimisha ababakurikira mu kiganiro 'Breakfast With The Stars' bakora buri gitondo kuri Kiss FM kuva saa 06:00 kugeza saa 10:00. Icyo bakoze kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Gashyantare 2021 nacyo cyarimo urwenya rwinshi ahanini rwaturutse ku isabukuru y'umuhungu wa Sandrine Isheja Butera wujuje imyaka 4 uyu munsi.

Bombi babigarutseho bamwifuriza isabukuru nziza bavuga ko imyaka 4 yujuje umwana aba ageze mu kigero cyiza atangiye gukura maze mu rwenya rwinshi Arthur avuga ko muri iriya myaka we yari azi gukora indege mu bibabi by'amapera,maze asaba uyu mubyeyi kuza kumutungura akayimukorera kuko abana bazikunda.

Yagize ati 'Nugera mu rugo ukamukorere, abana bakunda utwo tudege ni igikinisho kitaguhenda kandi umwigishe n'uburyo babikora hahahahaha'. Basetse baratembagara maze Sandrine yishimira inama Arthur yamugiriye yo gutungura umuhunguwe wujuje imyaka 4 akamuha impano idahenze kandi iri bumushimishe. Yagize ati 'Oya reka nze muremere hahahah umva urakoze ako gatekinike ndagakoresha'.

Yakomeje abaza niba batari bumuremere nk'umubyeyi wabonye umugisha wo kwitwa 'Mama' kuri iyi tariki maze Arthur arongera aratebya ati 'Happy byara day hahaha umunsi mwiza rwose wo kuba warabashije guca muri uriya munsi ukomeye ntabwo biba byoroshye n'ibyo gushimira Imana'.

Yanamwigishije ukuntu iyi mpano y'indege idahenze ari buyikore avuga ko ari bufate akabibi agaca uruhande rumwe yarangiza agahindura agaca n'urundi hanyuma agashingamo agati.

Ntibyarangiriye aho ahubwo yamuhaye urugero rw'ukuntu abana bazikunda yihereyeho avuga ko mu buto bwe, iyo bashakaga kumutuma babanzaga kumusaba gukora indege kuko kugira ngo yikarage bisaba kwiruka bityo ngo ibi byatumaga abanguka niyo mpamvu mbere yo kumutuma babanzaga kumusaba kuyikora.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/umva-ibyo-arthur-nkusi-yasubije-sandrine-wasabaga-ubufasha-ku-mwana-we-wujuje-imyaka-4/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)