Umunyamakuru wa RBA ukunzwe mu myidagaduro yifurije isabukuru nziza y'amavuko umukobwa bitegura kurushinga – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Gerard Mbabazi ukorera RBA akaba ari mu bakunzwe cyane mu myidagaduro mu biganiro bitandukanye nka Samedi détente n'ibindi, yifurije isabukuru nziza umukobwa bitegura kurushinga. Ibi Gerard Mbabazi yabikoze abinyujije kuri story ya instagram ye ndetse no ku rukuta rwe rwa instagram.

Gerard Mbabazi abinyujije kuri story ye ya instagram ye yashyize hanze amafoto ye ari kumwe n'umukobwa benda kurushinga wamenyekanye ku Izina rya Uwase maze ayaherekesha amagambo agira ati " " Happy bornday Love, I celebrate you. It's your day".

Si ibi gusa kuko Gerard Mbabazi abinyujije no kuri story ya instagram ye yashyize hanze ifoto ye ari kumwe na Uwase maze akayiherekesha amagambo agira ati: "Isabukuru Nziza UWASE wanjye ".

Gerard Mbabazi na Uwase bari barateguye kuzakora ubukwe muri Mutarama 2021 gusa kubera ubwiyongere bw'ubwandu bw'icyorezo cya Covid-19 byatumye hasubikwa ibirori, ubukwe bwabo bwabaye busubitswe kugeza igihe ibirori n'ubukwe bizongera gukomorerwa.

Gerard Mbabazi na Uwase

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-rba-ukunzwe-mu-myidagaduro-yifurije-isabukuru-nziza-yamavuko-umukobwa-bitegura-kurushinga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)