Umuhanzi Ali Kiba ahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Ali Kiba ukomoka muri Tanzania yatangaje ko ashyigikiye umukobwa witwa Umutesi Lea urimo guhatanira irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, Ali Kiba yatunguranye ahishura ko ashyigiye Umutesi Lea mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2021.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ali Kiba yashyizeho amafoto anyuranye y'uyu mukobwa arangije agira ati 'Mutore Lea Umutesi …'

Uyu mukobwa mu gusubiza Ali Kiba, yagize ati 'Urakoze cyane, mbuze icyo ndenzaho.'

Umutesi Lea ufite nimero 27 nk'umubare ari gutorerwaho, ni umwe mu bahagarariye Intara y'Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Uyu mukobwa w'imyaka 22 yitabiriye irushanwa ry'ubwiza nyuma y'imyaka icumi mukuru we Uwizeye Gentille yitabiriye Miss East Africa Belgique, irushanwa ryabaye mu 2011.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/umuhanzi-ali-kiba-ahishuye-umukobwa-ashyigikiye-muri-miss-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)