Umukunzi wa Cristiano Ronaldo ifoto ye yambaye ubusa buri buri yashituye benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Georgina Radriguez, umunyamideli akaba n'umukunzi w'umukinnyi w'icyamamare, Cristiano Ronaldo hagiye hanze amashusho ye yambaye ubusa buri buri akaba yatunguye benshi.

Uyu munyamideli bikaba bigaragara ko bari mu ifatwa ry'amashusho cyangwa amafoto ashobora kwifashishwa mu kwamamaza.

Ni amashusho yafashwe yambaye ubusa buri buri aryamye ahasi ariko yikinze igikapu ku myanya y'ibinga, ni igikapu cyo mu bwoko bwa Gucci asanzwe uruganda asanzwe yamamaza.

Nyuma y'ifatwa ry'aya mashusho akaba yatunguye benshi asangiza abamukurikira ifoto imwe yambaye ubusa.

Georgina Radriguez, ubwo bari bamaze gufata aya mashusho akaba yaganiriye n'ikinyamakuru cyo muri Espagne, InStyle aho baganiriye byinshi ku buzima bwe.

Yavuze ko mu buzima bwe akunda kubaho afasha abandi kuko azi ubuzima bubi icyo ari cyo.

Ati'gufasha abantu nicyo kintu kishimisha mu buzima. Nzi icyo bisobanuye gutangira akantu gato ariko buri nyuma y'ukwezi ukagira icyo winjiza.'

'Narakoze cyane, ubuzima bwanjye nabugize nk'igitambo ariko Isi yanyituye impano nziza. Umuryango mwiza.'

Cristiano Ronaldo na Georina urukundo rwabo rwamenyekanye muri 2016, ubu babaka bafitanye umwana umwe ari we; Alan Martina

Ifoto ya Georgina yambaye ubusa yatunguye benshi
Cristiano Ronaldo na Georgina bakundana kuva muri 2016



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-ifoto-ye-yambaye-ubusa-buri-buri-yashituye-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)