Umugore wari umaze imyaka myinshi yarabuze urubyaro yabyaye abana 6 icyarimwe|Ibyishimo biramurenga(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore yasazwe nibyishimo nyuma yo kwibaruka abana 6 icyarimwe nyuma yo kumara imyaka irenga itandatu yarabuze urubyaro.Uyu mugore witwa Doris Levi Wilson, ufite imyaka 34 y'amavuko, yaherukaga kubyara ubwo yabyaraga impanga z'abana babiri umuhungu n'umukobwa. Doris ukomoka i Koluama mu Majyepfo ya Ijaw muri leta ya Bayelsa ho muri Nigeria, yatangaje benshi ku wa kabiri, 9 Gashyantare 2021.

Aba bana 6 yibatutse nyuma y'imyaka 6 ategereje , 4 muri bo ni abahungu mu gihe 2 ari abakobwa. Amakuru avuga ko uyu mubyeyi atigeze agorwa cyane n'iyi nda yavutsemo abana 6, kuko yababyaye mu gihe gito cyane.

Umunyamakuru wa Radio yo muri kariya gace witwa Kos-Ikah Onisoma watangaje aya makuru kuri Facebook, yagize ati, Madamu Wilson, umudiyakoni muri Chapel ya Winners, Azikoro, ubwo yaganiraga n'abanyamakuru aho yari atuye i Yenagoa, yashimiye Imana kuba yaramuhaye imigisha akabyara abana batandatu nyuma y'imyaka myinshi ategereje.

Yahamagariye abashakanye bategereje Imana imigisha nk'iyi gukomeza gushikama mu kwizera kuko Imana izasubiza amasengesho yabo nk'uko yabikoze.'

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/umugore-wari-umaze-imyaka-myinshi-yarabuze-urubyaro-yabyaye-abana-6-icyarimweibyishimo-biramurengaamafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)