Umugabo wari wambaye ubusa yari yishwe n'ubukonje ubwo yageragezaga kugenda hejuru y'umugezi wari wabaye urubura [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo witwaye nk'umwiyahuzi,yambaye agakabutura k'imbere arangije yambara n'inkweto zimufasha kunyerera ku rubura yiyahura hejuru y'uyu mugezi utemba wari wakomeye cyane uhinduka barafu kubera ubukonje buri mu Buholandi.

Uyu mugabo ageze hagati uru rubura yagendaga hejuru rwaje guturika ageze ahatari hakomeye cyane maze arohama muri aya mazi akonje cyane abari hafi ye bavuza induru bakeka ko ashobora gupfa.

Amashusho yagaragaje uyu mugabo yibira muri aya mazi ariko ntiyapfa kuko yarokowe na mugenzi we bakinana imikino yo kunyerera ku rubura wamuhaye umugozi ava muri aya mazi nayo yari hafi guhinduka urubura.

Uyu mugabo yaje kurokoka agaruka ku ruhande abanza kunamira abarebaga bamuha amashyi arangije arigendera.

Abaholandi bagize amahirwe yo gutemberera kuri uyu mugezi wari wahindutse barafu mu mpera z'icyumweru cyane koi bi biba gake cyane muri iki gihugu.Byaherukaga mu myaka 3 ishize.

Abantu bamwe mu bagendeye kuri urwo rubura mu minsi ishize baranyereye baragwa biba ngombwa ko bajyanwa ku bitaro.

Ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w'u Burayi na Amerika bikunze gukonja cyane ku buryo amazi ahinduka ibibuye ntiyongere gutemba ari naho bamwe babibyaza umusaruro bagakora amarushanwa yo kugenda ku rubura.






Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-wari-wambaye-ubusa-yari-yishwe-n-ubukonje-ubwo-yageragezaga-kugenda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)