Uganda : Igisirikare kigiye guhana abasirikare bakubise Abanyamakuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bariya banyamakuru bakubitiwe imbere y'ibiro by'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu i Kampala mu murwa Mukuru w'icyo gihugu, aho Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bob Wine yari yagiye kubonana n'abakozi b'iryo shami rya Loni ngo abereke uburyo uburenganzira bwa muntu bwaribaswe muri Uganda.

Igisirikare cya Uganda cyasabye imbabari nyuma y'uko iri shami ry'umuryango w'abibumbye (ONU) rishinzwe uburenganzira bwa muntu, ryamaganiye kure ibyakorewe bariya banyamakuru.

Gen Muhoozi yavuze ko igisirikare cya Uganda kigiye gufatira ibihano abakubise abo banyamakuru bose nk'uko Televiziyo NBS ibitangaza.

Yakomeje yisegura ku banyamakuru bakubiswe, avuga ko ibyo bakorewe ari ihohoterwa kuko igihugu kibizeye ko badashobora kuba abanzi b'igihugu.
Ati 'Muri abafatanyabikorwa bakomeye cyane.'

Ibi bibaye mu gihe abatuye muri icyo gihugu bakomeje kugira impungenge z'umutekano muke, kuko kuva ubwo Perezida Yoweli Kaguta Museveni yatsindaga amatora muri icyo gihugu, abatavuga rumwe n'ubutegetsi buriho bari mu mazi abira.

Bobi Wine yabwiye ishami ry'umuryango w'abibumbye (ONU) rishinzwe uburenganzira bwa muntu ko ihohoterwa ryakorewe abanyamakuru ari ikintu kimenyerewe muri Uganda kandi ko bikorwa byatanzwemo umurongo na Perezida Museveni.

Yavuze ko uretse abo banyamakuru, hari n'abarwanashyaka b'ishyaka rye benshi baburiwe irengero, akaba asanga amahanga akwiye guhagurikira rimwe agasaba Museveni kunamura icumu ndetse akava ku butegetsi ku mahoro kuko bizwi neza ko atari we watsinze amatora.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uganda-Igisirikare-kigiye-guhana-abasirikare-bakubise-Abanyamakuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)