Sosiyete y’u Rwanda ikora Ubwikorezi bw’Abantu n’Ibintu mu Kirere, RwandAir, yatangije ingendo zayo zigana muri Centrafrique mu Mujyi wa Bangui.
Ni urugendo rwatangije mu gihe ibihugu byombi bibanye neza, by’umwihariko kubera umusanzu u Rwanda rwatanze mu kubungabunga umutekano w’iki gihugu n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Indege ya RwandAir yerekeje i Bangui ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bangui-M’poko, yahagurukanye abagenzi 75 ndetse biteganyijwe ko izajya ikorerayo ingendo inshuro ebyiri mu cyumweru.
Abagenzi bayikandagiyemo bavuze ko ko ari amahirwe akomeye kuko bizoroshya ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi.
Muri uyu muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver n’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya n’abandi.
Indege ya RwandAir ikigera i Bangu yakiranywe ibyishimo n’abaturage benshi, mu mbyino gakondo ziranga iki gihugu. Nyuma hanakaswe umutsima wo kwishimira icyerekezo gishya iyi sosiyete yatangije.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko uretse imigenderanire no guteza imbere umubano n’ibindi bihugu, RwandaAir izakomeza korohereza abikorera no kwagura amasoko yo hirya no hino muri Afurika n’ahandi ku Isi.
Yavuze ko itangizwa ry’uru rugendo ari “uburyo bwiza n’amahirwe yo kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.’’
Yakomeje ati “Mu rwego rwo kugaragaza ko u Rwanda rwishimiye uwo mubano kandi rwifuza ko wakomera, ukanarushaho koroha, abaturage bo muri Centrafrique bazajya babona visa bageze aho binjirira mu gihugu kandi ku buntu.’’
Minisitiri w’Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Centrafrique, M. Arnaud Djoubaye Abazene, yashimye Perezida Kagame wagize uruhare mu gutangiza izi ngendo mu gihugu cye.
Yanacyeje umusanzu w’u Rwanda mu kugarura amahoro muri iki gihugu kimaze igihe mu ntambara. Kuva mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique ndetse tariki ya 20 Ukuboza 2020 rwoherejeyo abandi basirikare bo mu mutwe wihariye bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’impande zombi mu 2019.
Icyerekezo cya RwandAir kigana mu Mujyi wa Bangui cyabaye icya 30, iyi sosiyete yatangije mu ngendo ikorera mu bice bitandukanye by’Isi.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yakandagiye-i-bangui-yakiranwa-ibyishimo-amafoto