Mashami Vincent yabwiye Perezida Kagame imbogamizi bahuye nazo zagiye zibakoma mu nkokora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'iguhugu y'u Rwanda, Mashami Vincent yabwiye Perezida Paul Kagame ko ubwo bari mu myiteguro ya CHAN 2020 bagiye bahura n'imbogamizi zitandukanye zirimo kubura imikino ya gicuti n'icyorezo cya Coronavirus.

Ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru, Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Amavubi ayashimira uko yitwaye muri CHAN yarimo ibera muri Cameroun n'ubwo batageze ku mukino wa nyuma kandi ari yo yari intego aho baviriyemo muri 1/4 bakuwemo na Guinea Conakry.

Mashami Vincent mu ijambo rye akaba yashimiye Perezida Kagame ku bwo kubereka ko bari kumwe n'umwanya we yigomwe ku bwabo.

Ati"Tubashimiye uyu mwanya muduhaye ndetse n'impanuro mudahwema kutugezaho. Turabashimira uko mutahwemye kudushyigikira ubwo twari mu irushanwa."

Yakomeje avuga ko n'ubwo batageze ku mukino wa nyuma ariko batanze ibyo bari bafite byose.

Ati"Buri mukino wose twakinnye abakinnyi natwe abatoza twaritanze dutanga ibyo dufite kugira ngo tugere ku instinzi n'ubwo umukino wa 1/4 utatworoheye ariko abakinnyi baritanze batanga ibyo bafite byose."

Yabwiye umukuru w'igihugu ko zimwe mu mbogamizi bahuye nazo harimo icyorezo no kubura imikino ya gicuti ihagije.

Ati"Zimwe mu mbogamizi twahuye nazo, ni ukuba abakinnyi bari bamaze igihe badakina kubera icyorezo cya Coronavirus, indi mbogamizi twahuye nayo ni ukudakina imikino ya gicuti ihagije ngo abakinnyi bitegure kurushaho. Tukaba twifuza ko mukurushaho kwitegura amarushanwa ari imbere hashyirwa imbaraga mu kwitegura neza harimo no gushakirwa imikino ya gicuti cyane muri iyi minsi shampiyona y'u Rwanda yahagaze."

Yijeje Perezida Paul Kagame ko ikipe afite ari ikipe nziza ko mu marushanwa ari imbere bazitwara neza ariko amusaba ko kuko abakinnyi bamwe bakiri bato bahabwa amahirwe yo kwitabira amarushanwa y'abakiri bato.

Mashami Vincent yabwiye umukuru w'igihugu imbogamizi bahuye nazo mu rugendo rwo kwitegura CHAN 2020
Perezida Kagame yari yakiriye Amavubi ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-yabwiye-perezida-kagame-imbogamizi-bahuye-nazo-zagiye-zibakoma-mu-nkokora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)