Rutahizamu wa APR FC, Jacques Tuyisenge wari ufite ubukwe muri weekend yateye ivi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa APR FC, Jacques Tuyisenge yateye ivi yambika umukunzi we Jordin impeta ya Fiançailles.

Ku mugoroba wo kuri uyu Kane nibwo hagiye hanze amafoto y'uyu rutahizamu yashinze ivi hasi arimo yambika impeta umukunzi we Jordin.

Uyu muhango wabereye mu rugo kwa Jacques Tuyisenge aho batuye Nyamata nu Bugesera.

Akaba amwambitse impeta n'ubundi bari basanzwe babana kuva mu mpera z'umwaka ushize ubwo Jacques Tuyisenge yari amaze gusinyira APR FC.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Jacques Tuyisenge na Jordin bateganyaga gukora ubukwe mu mpera z'iki cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2021 ariko ubukwe bwabo burasubikwa kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus zahagaritse ubukwe mu gihugu.

Uyu munsi nibwo hari hateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y'amategeko.

Jacques Tuyisenge yambitse impeta Jordin



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-apr-fc-jacques-tuyisenge-wari-ufite-ubukwe-muri-weekend-yateye-ivi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)