Rulindo: Abafite ibibanza byubatswemo Isoko rya Rusine bamaze imyaka itanu batarahabwa ingurane - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abimuwe munsi y'iri Soko rya Rusine barenga 10, babwiye TV1 ko bari bafite inzu zo gucururizamo ndetse bamwe muri bo banahatuye mbere yo kuhasenya.

Bavuga ko mu 2015 imitungo bari bafite yari yarakorewe igenagaciro buri wese ahabwa urupapuro ruriho amafaranga azishyurwa ndetse icyo gihe ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo bwabasobanuriraga ko ari ukugira ngo iruhande rw'iryo soko haboneke umwanya wisanzuye.

Umwe ati 'Batekereje gusenya inzu basanga atari ngombwa kugira ngo badusenyere badafite indishyi baduhaye ni ko gukora ibi byo kutubarira bemeza ko ibyo bikorwa byo hejuru ari iby'umuturage kubikuraho bareba aho bamwerekeza cyangwa bakamuha ingurane kugira ngo arebe ahandi yajya.'

Undi muturage yagize ati 'Icyo gihe bari bambariye 3.800.000 Frw n'uko badusenyeye inzu nta kantu baduhaye kandi bari batubariye. Icyifuzo cyanjye rero ni uko kudusenyera inzu nta handi bagushyize dusanga twararenganijwe.'

Aba baturage bemeza ko bafite amakuru y'uko Akarere ka Rulindo kishyuye abantu babiri muri bo ku buryo bibaza impamvu bo batishyuwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo wungirije Ushinzwe Ubukungu, Mulindwa Prosper, yahakanye iby'uko hari abaturage bishyuwe ngo kuko Akarere kadafite gahunda yo kubishyura bitewe n'uko basanze aho bari batuye hari mu manegeka hejuru y'umugezi.

Ati 'Naho ibyo kubabarira niba wibuka neza bari bafite inzu zishaje cyane zubakishishije ibiti nyinshi kandi duto duto kandi ubutaka zubatsweho atari ubwabo ari ubwa Leta. Iyo tujya mu byo kubaha amafaranga bari gukuramo udufaranga duke ahubwo bakajya kubaho nabi, ibyo ni ibya kera kandi ntabwo byigeze biba umwanzuro wa nyuma ni cya gihe abantu babaga bagikusanya ibitekerezo, tutararamara gufata umwanzuro wa nyuma.'

Yongeyeho ko ubwo babaraga ibijyanye n'ingurane z'aba baturage byari mu rwego rwo kugira ngo bamenye agaciro k'imitungo habayeho kubishyura, nyuma basanga ubutaka ni ubwa Leta ibyo kwishyura birahagarara.

Aba baturage bari gusaba ingurane nta byangombwa by'ubutaka bw'aho hantu bafite kuko hari hegereye umugezi ndetse bamwe muri bo bamaze kwimuka.

Isoko rya Rusine riherereye ku muhanda Kigali-Gicumbi mu Murenge wa Masoro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-abafite-ibibanza-byubatswemo-isoko-rya-rusine-bamaze-imyaka-itanu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)