Ruhango: Yasabye umugore ko baryamana, abyanze aramutema amusambanya ku gahato - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagali ka Munini, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, Intara y'Amajyepfo, yahamagawe n'umugabo basanzwe baziranye ngo aze amubwire bahurire mu gisambu cyo haruguru y'aho uwo mugore atuye.

Ubushinjacyaha buvuga ko bahageze uwo mugabo yasabye umugore ko bakorana imibonano mpuzabitsina, uwo mugore arabyanga undi amukubita umuhoro yikubita hasi amusambanya ku gahato.

Hari abagabo babiri bumvise umuntu atabaza, baza biruka ngo batabare. Uregwa yahise ava kuri uwo mugore yambaye ubusa, atemesha umuhoro umwe muri abo bagabo ku itako, mu nkokora no ku kirenge cy'ibumoso, undi na we aje kumufata amutema mu mutwe , ku kaboko no mu bitugu.

Byarangiye uregwa atawe muri yombi, ashyikirizwa inzego zibishinzwe iperereza riratangira.

Uregwa aramutse ahamwe n'ibyaha aregwa, yahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 15 ku cyaha cyo gusambanya ku gahato giteganywa kandi kigahanwa n'ingingo ya 134 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umugabo-arashinjwa-gusambanya-umugore-agatema-abaje-gutabara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)