RIB yataye muri yombi Sheikh Hamdan Habimana ukurikiranyweho kwiba umunyamakuru amafaranga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sheikh Hamdan Habimana usanzwe ari Umuyobozi wungirije w'Abafana ba Arsenal mu Rwanda akaba anayobora Ijabo ryawe Rwanda, yafatiwe mu Karere ka Huye. RIB yakiriye icyo kirego ku wa 14 Gashyantare 2021.

Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo icyaha akurikiranyweho yagikoze mu cyumweru gishize.

Yagize ati 'Habimana Hamdam w'imyaka 45 akurikiranyweho icyaha cyo kwiba amafaranga. Bivugwa ko yayibye umunyamakuru wa B&B FM- Umwezi. Byabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, tariki 13 Gashyantare 2021.''

Mu kiganiro B&B Sports Plateau cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, abanyamakuru b'imikino kuri B&B Fm Umwezi bavuye imuzi ikibazo cya Uwimana bakorana.

Uwimana Clarisse yibwe amafaranga ubwo yari yagiye mu kiganiro asiga imodoka muri parking y'inzu ikoreramo B&B FM- Umwezi.

Nyuma y'ikiganiro ubwo uyu mukobwa yajyaga mu modoka ye yasanze amafaranga yabuze amafaranga yari yasizemo.

Ibi byatumye hiyambazwa camera zo muri parking y'inyubako iyi radiyo ikoreramo, ndetse mu kwitegereza amashusho ngo basanze Sheikh Hamdan Habimana ari we wafunguye imodoka ya Uwimana yinjiramo akoresheje urundi rufunguzo.

Imfurayiwacu Jean Luc ukora kuri B&B Fm Umwezi, mu kubara inkuru yavuze ko ubwo barebaga ku mashusho yafashwe na camera, basanze saa Sita n'iminota 22 z'amanywa, aribwo Sheikh Habimana yinjiye mu modoka, ayimaramo amasegonda 48.

Nyuma yo kubona amashusho, Uwimana n'ubuyobozi bwa radiyo akorera bahise biyambaza inzego zishinzwe umutekano.

Umuyobozi wa B&B FM Umwezi akaba n'umunyamakuru wayo, Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], yaciye amarenga ko igikorwa cyabaye batacyita ubujura gusa, avuga ko hari ibindi bibyihishe inyuma.

Yagize ati 'Ntabwo abantu baba abana kugeza mu 2021 ukibatwara nk'abana, gukurikira ngo urashaka telefoni n'imashini z'abantu, ababiri inyuma inama nabagira mubivemo. Mukore akazi kanyu n'undi akore ake.'

Yongeye gusaba guhabwa amahoro buri wese agakora akazi ke neza, ati 'Mushobora kutureka byibuza tugakora mu mahoro? Buri kimwe mugerageza ntabwo tukiri bato. Mushobora kuduha amahoro buri umwe agakora ibyo ashinzwe? Uzancira akobo incire akanzu.'

Sheikh Hamdan Habimana kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu gihe yahamwa n'icyaha akekwaho, ingingo ya 166 iteganya ko yahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri 2 Frw, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ikibazo cya B&B FM Umwezi bagaruka ku nkuru ya Sheikh Hamdan Habimana

Sheikh Hamdan Habimana wabaye mu buyobozi bwa Mukura akurikiranyweho kwiba amafaranga y'umunyamakuru Uwimana Clarisse
Uwimana Clarisse bivugwa ko yibwe na Sheikh Hamdan Habimana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sheikh-hamdan-habimana-wabaye-mu-buyobozi-bwa-mukura-akurikiranyweho-kwiba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)