Rayon yahawe 24h yo kugaragaza umutungo uzavamo ubwishyu bwa Ivan Minnaert #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi baruwa y'Umuhesha w'Inkiko w'Umwuga, yashyizweho umukono na Me Ange Ntirushwa Diogene, igaragaza ko hari amasezerao yo ku wa 15 Nzeri 2020 hagati ya Rayon Sports na Ivan Jacky Minnaert atarubahirijwe.

Uyu muhesha w'inkiko avuga ko muri ariya masezerano harimo amafaranga ari mu byiciro binyuranye arimo 3184 USD n'ibihumbi 250 Frw yagombaga kwishyurwa tariki 31 Mutarama 2021 ndetse n'andi 3000 USD hiyongereyeho ibihumbi 250 Frw yagombaga kwishyura tariki 31 Werurwe 2021.

Uyu munyamategeko, avuga ko ariya masezerano atubahirijwe bityo ko hagomba kwitabazwa ibiteganywa n'amategeko.

Yashingiye ku ngingo ya 218 y'itegeko ryerekeye imiburanishize y'imanza mbonezamubano, iz'ubucuruzi, umurimo n'ubutegetsi maze ategeka ubuyobozi bwa Rayon Sports 'Kungaragariza mu nyandiko umutungo wa Rayon Sports aho uri hose umutungo uzavanwamo ubwishyu bw'…[ariya mafaranga twavuze haruguru].'

Iyi baruwa isoza igaragaza ko ubuyobozi bwa Rayon busabwe gushyira mu bikorwa ibikubiyemo mu gihe kitarenze amasaha 24 'bita ibyo njyewe nkazishakira yaba umutungo wimukanwa cyangwa utimukanwa, nkawufatira, kandi muri uwo utimukanwa ukazatezwa cyamunara nk'uko biteganywa n'amategeko.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rayon-yahawe-24h-yo-kugaragaza-umutungo-uzavamo-ubwishyu-bwa-Ivan-Minnaert

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)