Rayon iratangaza ko yakiranutse na Minnaert mu buryo bwa burundu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele wabwiye Abanyamakuru ko bamaze gukemura ikibazo cy'ideni ry'amafaranga bari babereyemo umutoza Jacky Yvan Minnaert wirukanywe n'iyi kipe mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Muri iki kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2021, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko iki kibazo gisa nk'icyarangiye.

Mu minsi yashize Umuhesha w'Inkiko w'Umwuga aherutse kwandikira iyi kipe ayisaba kwerekana umutungo uzavamo ubwishyu bwa Jacky Yvan Minnaert bitarenze amasaha 24 bitaba ibyo we agafatira imitungo y'iyi kipe izavamo buriya bwishyu.

Muri iki kiganiri n'abanyamakuru, Uwayezu Jean Fidele yagarutse ku miterere y'iki kibazo cya Minnaert, avuga ko 'yari yarishyuwe igice kimwe. Asigaye yagombaga kuyishyurwa bitarenze tariki ya 31/01/2021, ikindi gice akacyishyurwa bitarenze 31/03/2021. Kuko icyo gice cya 31/01/2021 cyarengeje iminsi nibwo mwumvise byagiye mu binyamakuru kandi ni uburenganzira bwe kuko ni umuntu twubaha watoje Rayon Sports FC.'

Avuga ko nk'ubuyobozi bw'ikipe bagombaga gushaka umuti w'iki kibazo, akavuga ko baganiriye n'umufatanyabikorwa Skol kugira ngo iki kibazo kive mu nzira.

Yagize ati 'Mu mikoranire myiza ituranga twebwe na SKOL twagiye tuvugana ko mu mafaranga baduha, twafatanya tugakemura ikibazo cya Minnaert…

Uyu munsi rero cyangwa bitarenze ku wa Mbere icyumweru gitaha, amafarange ye twakoze transfere dufatanyije na SKOL. Ashobora kurara ayabonye cyangwa akazayabona ku wa Mbere bitewe n'imikoranire ya BANK. Ku buryo ikibazo na Minnaert kizaba kirangiye burundu.'

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwararitse abakunzi b'iyi kipe ko kuri uyu wa Gatanu buza gupfundura agaseke kaza kuba ari amateka adasanzwe muri iyi kipe.

Ubu buyobozi bwatangije gahunda yo kwibaruza kw'abakunzi ba Rayon bazajya babikora hifashishijwe uburyo bwa Telephone, bukaba ari n'uburyo bwo gutera inkunga iyi kipe yabo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Rayon-iratangaza-ko-yakiranutse-na-Minnaert-mu-buryo-bwa-burundu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)