PIASS yamuritse igitabo ku rugendo rw’imyaka 25 y’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 -

webrwanda
0

Iki gitabo gifite umutwe ugira uti “Memorial Work in Rwanda” cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza, gikubiyemo uruhare rw’amadini na sosiyete sivile mu bikorwa byo kunga Abanyarwanda no kubaka igihugu.

Ni igitabo cyanditswe na PIASS ku bufatanye na Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo yitwa ‘Kwazuru Natal’, ndetse n’abashakashatsi batandukanye bo mu Rwanda, Afurika no hanze yayo.

Ni igitabo cyatangiye kwandikwa mu mwaka wa 2019, ubwo hari ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku nshuro ya 25, gusa bitewe n’impamvu zo kunononsora no kunoza iki gitabo n’imbogamizi zatewe ahanini na Covid-19, byatumye gitwara hafi imyaka ibiri kuko cyasohotse mu mpera za 2020.

Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo muri kaminuza ya PIASS, Prof. Penine Uwimbabazi, akaba n’umwe mu bagize uruhare mu iyandikwa ry’iki gitabo, yasobanuriye IGIHE impamvu z’ingenzi zo kucyandika n’ibigikubiyemo.

Ati “Ahanini twabikoze kugira ngo turebe aho ibikorwa byo kwibuka byaba byaragejeje u Rwanda mu buryo bwo kwiyubaka, cyane ko mu myaka 25 hari hakigaragara abantu bahura n’ihungabana abandi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, rero twagombaga kureba intambwe tumaze kugeraho n’impamvu ibyo bikorwa bitari byiza bikigaragara.”

Yongeyeho ko “Ikindi twashakaga kugaragaza ko ibyo amahanga avuga ko kwibuka bikorwa mu nyungu za politiki atari byo, ari nayo mpamvu twakoresheje abashakashatsi b’Abanyarwanda n’abo hanze mu rwego rwo guhuza umurongo umwe tugenderaho.”

Ku bibazaga niba koko kwibuka bikorwa mu nyungu za politiki, yavuze ko uwasoma iki gitabo cyamumara impungenge kuri iki kibazo.

Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwihariko w’u Rwanda. Ubwo rero iyo abantu bibuka ibintu babayemo ntaho biba bihuriye na politiki ahubwo ni ubuzima. Ariko iyo abantu batibuka ibyo babayemo, wenda babwiwe, basomye cyangwa barebye ku mashusho runaka usanga bibuka atari uko bibakozeho nk’ab’abandi babibayemo, abo bashobora kubishakira igisobanuro cyabo uko babyumva. Ariko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibintu bigomba kubahwa, impamvu Leta izamo ni uko ari umuyobozi wa sosiyete Nyarwanda”.

N’ubwo iki gitabo cyanditse mu rurimi rw’Icyongereza, biteganyijwe ko cyizashyirwa no mu Kinyarwanda kugira ngo bizorohere n’umuntu wese w’Umunyarwanda ushaka kugisoma cyane ko PIASS isanzwe ibikora muri gahunda yayo yo gusangiza ubumenyi umuryango nyarwanda, cyane ko isanzwe ifite n’ibindi bitabo yanditse kandi ikomeje ubushakashatsi.

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda RMC, akaba n’umunyamakuru wa RBA, Cléophase Barore yabwiye IGIHE ko iki gitabo gikubiyemo inyandiko z’abahanga kandi ko kirimo isomo rikomeye.

Ati “Urebye ni igitabo kirimo inyandiko z’abahanga. Kigaragaza uko ibijyanye no kwibuka byakorwa hagamije ko amakosa yabaye mu mateka atagaruka. Abahanga bagaragaza ko cyane cyane ubwo bumenyi aho bwagiye bukoreshwa bwagize uruhare mu kugarura amahoro. Bavuga ko kwibuka nyako kugamije kureba ibyabaye mbere, kudaheranwa nabyo, kubaka imitekerereze n’imiyoborere mishya iharanira ko ibyabaye bitazongera.”

Barore yavuze ko kuba iki gitabo kirimo n’abashakashatsi b’abanyamahanga ntacyo bitwaye cyane ko urebye abenshi bagize icyo bandika bafite amateka ajya gusa n’ay’u Rwanda nk’abo muri Afurika y’Epfo n’ahandi kandi usanga ari abahanga bavuga ingingo zumvikana.

PIASS ivuga ko iki gitabo gishyizwe hanze muri iyi minsi kugira ngo buri wese wifuza kugisoma akibone ndetse amenye n’uburyo akwiriye kwitwara mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Rwanda rugiye kwinjiramo ku nshuro ya 27 muri Mata 2021.

Kaminuza ya PIASS y'Aba-protestants iherereye i Huye mu Majyepfo
Iki gitabo cyakozwe na Kaminuza ya PIASS



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)