Eric Nshimiyimana ntiyemeranya na Mashami wavuze ko Rashid afite ikibazo cy'imitekerereze, ntiyamenya ikibazo cye atarakinnye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko kuba Mashami Vincent avuga ko Kalisa Rashid afite ikibazo cy'imitekerereze atari byo ndetse ko atakumva ikibazo cy'imvune ye mu gihe atakinnye.

Kalisa Rashid ni umwe mu bakinnyi bitabajwe mu mikino yose ya CHAN 2020 u Rwanda rwakinnye ndetse abanza mu kibuga ariko ntabwo yarangizaga umukino ndetse yavagamo ameze nk'uwavunitse.

Ubwo Amavubi yari avuye muri CHAN, Mashami Vincent yabajijwe impamvu yakomezaga gukinisha Kalisa Rashid kandi bigaragara ko atarangizaga umukino kubera imvune.

Yasubije ko yamukinishaga kuko yabonaga ameze neza ndetse ko n'abaganga babaga bamubwiye ko nta kibazo ahubwo Kalisa Rashid ashobora kuba afite ikibazo cy'imitekerereze.

Icyo gihe yagize ati 'twamukinishaga kuko yatwerekaga ko ameze neza, yabaga yitoje neza, imyitozo yose Rashid yabaga ari hejuru, n'ikimenyi menyi inshuro zose mwamubonye asohoka nta buvuzi na bumwe yigeze akorerwa kuko bwaracyaga imyitozo yose akayikora kurusha abarangije umukino cyangwa abatigeze bajya no mu kibuga."

'Niyo mpamvu navuze ko ikibazo cya Rashid gishobora kuba ari imitekerereze (Psychological). Na we ubwe uramubaza ufite ikihe kibazo, ati nta kibazo mfite gusa mu mukino hari iminota igeramo nkumva ukuguru kwanjye kubuze imbaraga, wabaza abaganga ubuvuzi bamukoreye bati ntabwo ndetse nta n'ubuvuzi akeneye kuko nta kibazo afite, nk'umutoza ukuvuga ngo nzamureba ejo mu myitozo, mu myitozo ugasanga ameze neza nkavuga nti se simukinishe kuko abantu bavuze? Njye namukinishaga nziko ari 100%.'

Mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma yo gusezererwa na CS Sfaxien, umutoza wa AS Kigali yavuze ko Kalisa Rashid nta kindi kibazo afite uretse imvune ndetse ko Mashami Vincent atabyumva kuko atakinnye umupira ariko we amwumva nk'umuntu wakinnye.

Ati"Icyo kibazo cy'imitekerereze ntacyo Kalisa Rashid bafite, ni imvune yari afite, njyewe nakinnye umupira nshobora kumwumva ariko umuntu utarakinnye umupira ntabwo yamwumva "

Yakomeje avuga ko Kalisa Rashid we nk'umukinnyi yumvaga akeneye gufasha ikipe y'iguhugu ari nayo mpamvu yakomezaga gukina afite imvune.

Avuga ko kandi ikibazo cy'imvune yo mu ivi gitangira ari gato ariko uko umuntu akomeza gukina igenda iba nini, ubu bakaba barimo gutegura uburyo yazajya kunyura mu cyuma ubundi akabagwa.

Kalisa Rashid aherutse kubwira ISIMBI ko nta kibazo kindi afite uretse imvune yakuye ku mukino wa KCCA ari yo ikomeje kumuzengereza.

Ku mukino wa Uganda Kalisa Rashid yavuye mu kibuga ku munota wa 64 asimburwa na Nsabimana Eric Zidane, ku mukino wa Maroc yavuye mu kibuga ku munota wa 73 asimburwa na Ngendahimana Eric, ku mukino wa Togo ku munota wa 56 yavuyemo asimburwa na Martin Twizeyimana ni mu gihe ku mukino wa ¼ wa Guinea yavuyemo ku munota wa 35 asimburwa na Martin Fabrice. Izi nshuro zose yavuyemo agaragaza ko yavunitse.

Imvune ya Kalisa ikomeje guteza urujijo
Mashami Vincent yavuze ko Kalisa Rashid afite ikibazo cy'imitekerereze
Eric Nshimiyimana avuga ko Mashami atamenya ikibazo Kalisa afite atarakinnye umupira



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/eric-nshimiyimana-ntiyemeranya-na-mashami-wavuze-ko-rashid-afite-ikibazo-cy-imitekerereze-ntiyamenya-ikibazo-cye-atarakinnye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)