Padiri Innocent Rukamba wo muri Diyosezi ya Kibungo yahitanwe n'uburwayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Padiri Innocent Rukamba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo yitabye Imana kuri iki cyumweru Tariki 07 Gashyantare 2021 azize uburwayi.

Mu itangazo Antoine Caridinal Kambanda, yashyize ahagaragara rivuga ko afatanyije n'umuryango wa Padiri Innocent Rukamba, ko ababajwe no kumenyesha inshuti n'abavandimwe urupfu rw'uwo mupadiri witabye Imana uyu munsi tariki 07 Gashyantare 2021 azize uburwayi.

Muri iryo tangazo, Antoine Caridinal Kambanda yabimenyesha Abepiskopi, Abapadiri, Abihayimana, Abakirisitu n'abandi bose babanye nawe, ndetse n'abo bakoranye mu mirimo inyuranye, aho rivuga ko imihango yo gushyingura Nyakwigendera izamenyeshwa nyuma.

Padiri Innocent Rukamba yavukiye muri Paruwasi ya Rwamagana muri Diyosezi ya Kibungo, yahawe Ubupadiri mu 1991, aho ku rutonde rw'Abapadiri ari ku mwanya wa 490.

Caridinal Kambanda mu itangazo rye ryo kubika, arifuriza Padiri Rukamba witabye Imana kuruhukira mu mahoro, ati 'Padiri Innocent Rukamba, Nyagasani amwiyereke iteka, aruhukire mu mahoro".



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/padiri-innocent-rukamba-wo-muri-diyosezi-ya-kibungo-yahitanwe-n-uburwayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)