Nyagatare: Impungenge ku bagabo boshya abagore babo kujya gusambana bagamije imitungo -

webrwanda
0

Gusa siko biri mu Karere ka Nyagatare kuko hari abagabo basigaye bumvikana n’abagore babo ,bakaryamana n’abandi bagabo bagambiriye kwinjiza amafaranga.

Bamwe mu buhamya abagore bo muri ako Karere bahaye Flash Fm bemeye ko bateze umutego abandi bagabo nyuma bakabaka imitungo cyangwa ibindi bintu by’agaciro birimo ibibanza cyangwa inzu kugira ngo badata ibaba muri rubanda.

Umugore umwe wo mu Murenge wa Mimur, yemeye ko yavuganye n’umugabo we kuzana undi mugabo mu buriri bwabo kugira ngo abafate, bamuce ibyo bashaka.

Uwo mugabo wari usanzwe ari n’inshuti y’umuryango ngo yatezwe uwo mutego maze uramushibukana , yemera gutanga 600.000Frw.

Ati “Nyine twarabipanze n’umugabo ndamuhamagara uwo mushuti w’urugo araza, umugabo yari hafi aho ngaho mu nzu. Muha karibu mu nzu. Tukigera mu cyumba umugabo ahita aza tumukuramo amafaranga, ikibazo twari dufite turagikemura.”
Hari n’undi mugabo wo mu Murenge wa Karangazi na we wavuze byamubayeho ubwo yumvikanaga n’undi mugore kumusanga iwe ,mu gihe bakitunganya umugabo aba araje arabafata, yemera gutanga isambu ye ngo hato adaseba muri rubanda.

Ati “Ngeze mu rugo nsanga umugabo ntawe, yagiye mu nzu yamuhishe. Arambwira ngo kariya kagabo kanjye ntakigenda ndashaka ngo twibanire. Umugabo aza kuva mu nzu. Ntacyo nari nagakoze”.

Yakomeje ati “Umugabo aba araje ati wahoze ukora ibiki n’uwo mugore aba antaye ku munigo, ubwo abantu barahurura. Bati ubwo agusanze mu rugo rwe kandi ukaba wari uri kumwe n’uyu mugore ubwo ntiwamusabanyije? Ndabihakana, ubwo isambu yanjye irahagendera .

Abaturage bo muri aka Karere basanga ibikorwa nk’ibi byo gukosha abagabo bagenzi babo bimaze gufata indi ntera ndetse ko bimaze gukenesha imiryango yabo, bagasaba ko byarwanywa kuko bimaze guteza amakimbirane mu miryango.

Umwe ati “Hari umugabo nzi utuye hariya mu Kibuye, yagiyeyo bamufata inshuro ebyiri biramuhombya kugeza n’iyi saha yasigaye ari umujura.”

Undi ati”Ndamuzi hano hafi wahasize moto basinya ko ayimugurishije. Uba ukigera mu cyumba, umugabo akaba araje kuko we aravuga ati ndagufashe. Ntabwo wajya kwambara ipantalo ,uba ufite ubwoba ko uri mu nzu y’abandi kandi nyiri ubwite yakubwiye ko nyiri urugo adahari”.

“Arakubwira ngo ari ukukwica cyangwa amafaranga, ubwo ni ugutumizaho inshuti cyangwa ukabwira umugore ati nyohereza amafaranga mbonye imari kandi ntayo.Ubwo ya sheki wayimuha ,we n’umugabo we bakamera neza ,wowe ugasigara uri inzererezi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliette, yavuze ko batari bazi ko muri aka Karere hari ibikorwa nk’ibyo, gusa asaba abaturage kubireka.

Ati “Nabyumvise cyera nanjye numva ari abantu babivugaho, ntabwo numva ko umugabo yashuka umugore we ngo genda kwitanga kugira ngo uzane amafaranga tubeho. Ubwo icyo gihe bose baba bakora akazi ko kwicuruza kandi bitemewe ,atari byiza”.

Ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS, bw’umwaka wa 2019-2020, bwagaragaje ko abagabo mu Rwanda baza ku isonga mu kuryamana n’abagore barenze umwe ugereranyije n’uko bimeze ku gitsina gore.

Imibare yavuye muri ubwo bushakashatsi, igaragaza ko ku babukoreweho, abagore bangana na 1 % bavuze ko baryamanye n’abagabo barenze umwe mu mezi 12 yari ashize, naho abagabo bangana na 6% nibo bavuze ko baryamanye n’abagore barenze umwe mu mezi 12 ashize.

Bamwe mu bagabo bo muri Nyagatare barashinjwa kugambana n'abagore babo ngo babone uko barya imitungo ya bagenzi babo baje gusambana



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)