Nigeria:Umwe mu bakobwa bashimuswe na Boko Haram yabashije gucika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nibura umwe mu bakobwa biga muri Chibok bashimuswe na Boko Haram mu 2014 yashoboye gucika umunyururu, nk'uko Open Doors ibitangaza.

Hauwa Halima Maigana yari umwe mu bakobwa 276 biganjemo abakirisito bashimuswe n'umutwe w'iterabwoba ku ishuri ryabo muri Nijeriya mu myaka irindwi ishize.

Open Doors, umuryango ushinzwe gukurikirana no kurengera abakristo batotezwa watanagaje ko bishoboka ko abandi bakobwa babashije gutoroka ariko mubyukuri kugeza ubu ntibarabasha kumenya no kwemeza imibare ihamye y'abo bakobwa.

Illia Djadi, umusesenguzi mukuru wa Open Doors ushinzwe ubwisanzure bw'imyemerere n'imyizerere muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara,yagize ati: "Umwe mu bakobwa ba Chibok watorotse yabashije kuvugana na se kuri telefoni amumenyesha amakuru ye yose".

Henrietta Blyth, umuyobozi mukuru wa Open Doors mu Bwongereza na Irlande, yagize ati: "Amakuru y'abakobwa bacitse Boko Haram harimo n'umukobwa w'umunyeshuri ku ishuri rya Chibok. Ni urumuri rw'icyizere ko abandi bakiri mu bunyage na bo bashobora kubona umudendezo wabo.

"Ishimutwa ry'abakobwa ba Chibok mu myaka irindwi ishize ryabaye urugero rubabaje rw'uko abagore bibasirwa cyane n'itotezwa muri Nijeriya kubera imyizerere yabo (abakristo) ndetse bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

"Ndetse na nyuma yo gutoroka, urugendo rwabo rw'umubabaro ubusanzwe ntirurangirira aho. Bakeneye gusubira mu gace kabo kandi bagahangana n'ihungabana ryo gushimutwa kwabo".

Mu myaka myinshi ishize, bamwe mu bakobwa b'ishuri rya Chibok bararekuwe cyangwa bashoboye gutoroka ariko byibuze ijana baguma mu bunyage.

Djadi yavuze ko byari imyaka irindwi y'amaganya n'ububabare bukabije ku babyeyi babo, anaburira ko ikibazo cy'ishimutwa kitarangiye muri Chibok.

Yakomeje agira ati: "Mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Nijeriya, Boko Haram ikomeje gukwirakwiza iterabwoba n'ibitero byayo mu baturage biganjemo abakirisitu bashimuswe, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n'ubwicanyi".

Dukurikije imibare yatanzwe na Open Doors, abakristu 990 bashimuswe n'imitwe yitwara gisirikare ya kisilamu muri Nijeriya mu 2020.

Djadi yanenze guverinoma ya Nijeriya kuba yarananiwe kurinda umutekano w'abakristo.

Ati: "Ibisubizo byatanzwe na guverinoma biragaragara ko bidahagije, kubera ko abakoze iryo hohoterwa bashoboye gukomeza kwibasira abakirisitu, ndetse n'abandi Banyanigeria, mugihe nta bihano bafatiwe'.

"Mu gihe cya Noheri, abaturage benshi biganjemo abakirisitu bo muri Chibok bibasiwe n'ibitero, barasenyerwa ndetse baricwa.

'Open Doors, turashaka kongera guhamagarira guverinoma ya Nigeriya gushyira umutekano ku mwanya wa mbere no kurinda abaturage batishoboye'.

"Hatabayeho umutekano abantu baba mu majyaruguru ya Nijeriya, ntibazashobora kubaho mu buzima busanzwe".

Source: christiantoday.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Nigeria-Umwe-mu-bakobwa-bashimuswe-na-Boko-Haram-yabashije-gucika-7671.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)