Abanyarwanda 6 barimo umwana w'umwaka umwe bari bafungiye muri Uganda batashye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba Banyarwanda batanadatu, barimo abagabo bane n'umugore umwe ufite umwana w'umwaka umwe n'igice.

Bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu ku mupaka wa Kagituma uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare.

Ni bamwe mu banyarwanda bari bafungiye muri kiriya gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bakaba bari bafungiye ahantu hatandukanye.

Umwe muri aba banyarwanda wageze ku mupaka asindagizwa bigaragara ko yanegekaye kubera iyicarubozo yakorewe.

Uyu Munyarwanda yavuze ko aho yari afungiye yari afashwe nabi kuko yakorerwaga iyicarubozo abazwa ibibazo bidafite aho bihuriye n'ukuri.

Aba banyarwanda bakigera mu Rwanda babanje gupimwa COVID-19, bakazabanza gushyirwa mu kato ubundi abafite ibibazo by'ubuzima bakazabanza kwitabwaho mbere yo gushyikirizwa imiryango yabo.

Muri Gicurasi 2020 ubwo habaga inama ya komisiyo ihiriweho yashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'u Rwanda na Uganda yo gukemura ibibazo bimaze iminsi biri hagati y'u Rwanda na Uganda, kiriya gihugu cyari cyasezeranyije u Rwanda ko kigiye kurekura Abanyarwanda 130.

Mu kwezi kwakurikiye uku ubwo ni muri Kamena, kiriya gihugu cyarekuye Abanyarwanda 80 bageze mu gihugu cyabo mu byiciro bitandukanye.

Kuva muri Gashyantare 2019 u Rwanda na Uganda ntibigenderana nyuma y'umwuka mubi wakomeje gututumba hagati y'ibi bihugu byahoze bifatwa nk'ibivandimwe.

Kuva icyo gihe ubuyobozi bw'u Rwanda bwagiriye inama Abanyarwanda kutajya muri kiriya gihugu kuko hari abajyagayo bagahohoterwa bamwe bagafungwa bazizwa ngo baje gutata kiriya gihugu.

Uganda kandi ishinjwa gushyigikira no gutera inkunga imitwe ihungabanya umutekano w'u Rwanda, naho kiriya gihugu cyo kigashinja u Rwanda kwivanga mu miyoborere yacyo.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni uherutse gutsinda amatora y'umukuru w'Igihugu muri manda ye ya gatandatu, aherutse kuvuga ko hari igihugu cyo mu karere cyohereje muri Uganda abantu bo kudobya amatora ndetse ngo cyatanze n'inkunga y'amafaranga ngo kiburizemo imigendekere myiza y'ariya matora.

Ntiyavuze mu izina icyo gihugu, gusa abakurikiranira hafi ibya Politiki yo mu karere bavuze ko yashakaga kuvuga u Rwanda.

Abayobozi banyuranye b'u Rwanda bakunze kuvuga ko nta na rimwe iki gihugu kitifuza kubana neza n'ibituranyi ariko ko hari abaturanyi bakibanira nabi bashyigikira imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w'u Rwanda.

Photos : RBA

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abanyarwanda-6-barimo-umwana-w-umwaka-umwe-bari-bafungiye-muri-Uganda-batashye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)