Murenzi uyobora Diaspora yitabye RIB ku kirego cy'umushinga wa miliyari 2 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushinga wa 'Inzozi Hill Estate'' watekerejweho mu 2016, watangiriye mu Banyarwanda ba Arusha-Moshi bashaka kubaka inzu bashobora guturamo mu gihe basubiye mu Rwanda, bagatura hamwe.

Nyuma baje kwanzura gufungurira amarembo abandi Banyarwanda baba hanze n'ab'imbere mu gihugu.

Ku ikubitiro, Abanyarwanda 270 ni bo bawinjiyemo, aho buri wese yatanze miliyoni enye n'ibihumbi 800 Frw yo kugura ikibanza, 100$ yo kuba umunyamuryango, ibihumbi 105 Frw yo kugura icyangombwa cy'ubutaka n'ibihumbi 10 Frw yo guha uzajya akurikirana uwo mushinga.

Nyuma yo gukusanya ubushobozi, haguzwe ikibanza mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge ndetse abaturage bari bahatuye bahabwa ingurane ku mpamvu y'icyo gikorwa cyemejwe nk'ikigamije inyungu rusange.

Kuri ubu nyuma y'imyaka itanu, bamwe mu bashyize amafaranga muri uyu mushinga bareze Murenzi Daniel uyobora Diaspora Nyarwanda, bamushinja gukoresha nabi umutungo wabo.

Aya makuru yanemejwe n'Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye IGIHE ko uru rwego rwakiriye ikirego cya bamwe muri abo Banyarwanda.

Yagize ati 'RIB yakiriye ikirego cyatanzwe na bamwe mu banyamuryango ba Diaspora Nyarwanda barega Murenzi Daniel ko ashobora kuba yarakoresheje umutungo wabo nabi kandi ayo mafaranga akaba yari agenewe kubaka amacumbi yo guturamo.''

RIB yakiriye ikirego, iragikurikirana, inakora iperereza, ibaza impande zombi ndetse Murenzi yarahamagawe arabazwa.

Yakomeje ati 'RIB yasabye ko hakorwa igenzura ku mikoreshereze y'umutungo [audit], ibizavamo nibyo bizatanga umwanzuro ugomba gufatwa.''

Iki kirego cyinjiwemo n'inzego z'ubutabera nyuma y'impuruza yatangijwe na Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza abinyujije ku rukuta rwa Twitter.

Yagize ati 'Kuri Murenzi Daniel [Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ku Isi]. Abanyarwanda 270 baba mu Rwanda n'abo mu mahanga twakusanyije arenga miliyari 2 Frw yo kubaka inzu z'icyitegererezo muri Nyamirambo. Kugeza ubu ntiturabona inzu cyangwa ubutaka. Byashoboka ko dusubizwa amafaranga yacu?''

Murenzi Daniel yahise amusubiza ko hashyizweho komite iri kunoza ibijyanye n'amategeko ndetse bizatangarizwa abanyamuryango mu minsi ya vuba.

Amahari yabonetse muri uyu mushinga ashingiye ahanini ku kuba ngo Murenzi yarawandikishije ku izina rye, nyamara we akavuga ko byakozwe mu buryo bwemeranyijweho kuko umuryango uhuriyemo abatanze amafaranga muri uwo mushinga nta buzima gatozi ufite.

Murenzi avuga ko mu gukemura ikibazo hashyizweho komite ishyiraho ubuzima gatozi ndetse bigeze ku rwego rwiza.

Ubuyobozi bw'Ubutaka mu Karere ka Nyarugenge buvuga ko ibijyanye no kuba ubutaka bwanditswe ku muntu runaka bigenwa n'abanyamuryango.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, aherutse kubwira One Nation Radio ko ikibazo cy'Abanyarwanda bashyize amafaranga yabo mu mushinga wa 'Inzozi Hill Estate' kiri gukurikiranwa.

Yijeje ko abatanze amafaranga yabo mu mushinga wa 'Inzozi Hill Estate' batazarengana ndetse hari kurebwa uko icyifuzo cyabo cyashyirwa mu bikorwa nk'uko byari biteganyijwe.

-  Inkuru bifitanye isano: Zabyaye amahari nyuma y'idindira ry'umushinga wo kubaka amacumbi y'abadiaspora washowemo miliyari 2 Frw

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ku Isi, Murenzi Daniel, yitabye RIB mu bihe bitandukanye. Yavuze ko atiyandikishijeho ubutaka ashaka kwikubira ahubwo ari icyizere yagiriwe n'abanyamuryango kuko nta buzima gatozi "Inzozi Hill Estate'' ifite



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/murenzi-uyobora-diaspora-yitabye-rib-ku-kirego-cy-umushinga-wa-miliyari-2-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)