Muhanga: Abareganwa na Urayeneza bahakanye ibyaha bashinjwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urayeneza na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cya Jenoside ndetso no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Urayeneza Gérard, Munyampundu Léon na Ruganizi Benjamin watorotse ubutabera mu gihe bagenzi babo barimo Nsengiyaremye Elise, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel basabiwe gufungwa imyaka icyenda n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Urubanza rw'aba bagabo rwabaye kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga aho Urayeneza na bagenzi be bari muri Gereza ya Muhanga.

Mu iburanisha Me Rwagatare Janvier na Me Mbera Ferdinand bombi bunganira Urayeneza ndetse n'abunganizi b'abandi bareganwa na we, bahawe umwanya wo kwisobanura ku bihano byasabiwe abakiliya bayo.

Me Rwagatare wunganira Urayeneza yavuze ko uwo yunganira akwiye kuba umwere kuko ibimenyetso bitangwa n'Ubushinjacyaha bidakwiye gutuma umunzani ugaragaza ubutabera ucurama, ugaha ibihano uwo yunganira kuko ibiregwa umukiliya we bishingiye ku rwango afitiwe n'abantu ku giti cyabo kandi bafite icyo bakeneye kugeraho cyatuma kumufungisha.

Ibi bivugwa na Me Rwagatare bishimangirwa na Me Mbera Ferdinand uvuga ko indishyi zisabwa n'aba baziregera zidakwiye kuko abazisaba badahuza n'imyirondoro yabo batanze mu Bugenzacyaha babazwa bwa mbere, bityo bakaba badakwiye indishyi bitewe n'uko itegeko rigena ko uregera indishyi agomba kwerekana impamvu zifatika, aba bakaba batazerekana neza.

Aba bunganizi bavuze umukiliya wabo arengana kuko asanganywe imico myiza kuva na kera, bahera aho basaba urukiko ko habazwa Nshimiyimana Michel, akaba Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ariko akaba yarahoze ari umunyeshuri muri ESPAG - Gitwe mu 1993. Uyu ngo yabazwa ku myitwarire ye mbere ya Jenoside, agasobanura niba yarigeze agirira urwango Abatutsi.

Mu bindi aba banyamategeko baheraho, bavuze ko ubutabera bukwiye kureba ku buhamya bushinjura umukiliya we aho Ubushinjacyaha bwavuze ko abamushinjura bose ari abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ibi akaba atari ko bimeze.

Rutaganda Dominique ufunganywe na Urayeneza na bagenzi be yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agaheraho avuga ko atari guhisha amakuru y'uruhare rwa Urayeneza muri Jenoside.

Me Nduwayo Jean de Dieu wunganira Rutaganda avuga ko imvugo z'abatangabumya zihindagurika, agasaba urukiko kuzareba neza ubuhamya bwatanzwe hagasuzumwa ukuri kwa nyako.

Me Joseph Twagirayezu wunganira Nyakayiro Samuel, avuga ko umukiliya we abaregera indishyi batazikwiye kuko imibiri umunani yavanywe mu cyobo ishidikanywaho, agahera aho asaba ko habaho ikizamini cyo kureba amasano y'abakuwemo n'abasaba indishyi kuko imyirondoro batanga itandukanye n'ukuri, akanemeza ko bafite ibimenyetso bitari byo bigamije gufungisha abakiriya babo.

Nsengiyaremye Elise ufunganywe na bagenzi be ukurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza amakuru mu Nkiko Gacaca, avuga ko atigeze aha amakuru Sibomana Aimable wabyemereye Ubushinjacyaha ko yambwiye Nsengiyaremye ko yabonye imibiri aho bacukuraga icyobo cyari giteganyirijwe amazi yagomba kuzakoreshwa mu bitaro.

Munyampundu Léon alias Kinihira ukurikiranywe hamwe na bagenzi be banafunganywe, avuga ko yarezwe no muri Gacaca akaburana ariko akaba umwere, akavuga ko uwitwa Gashugi na Ephrem bivugwa ko bakuwe muri kiriya cyobo babeshyerwa, kuko aho baguye hazwi n'aho bashyinguye hazwi kandi hari n'abireze bakemera icyaha cyo kubica muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo amakuru yo kugwa ku bitaro akaba atazwi.

Akomeza avuga ko aba bari kumubeshyera kuko bafite indonke bahawe bagamije kumufungisha.

Me Uhoraho Prudence na Me Twagirayezu Joseph bunganira Munyampundu Léon, basabye urukiko ko umukiliya wabo akwiye kuba umwere kuko abatangabuhamya bashingirwaho n'Ubushinjacyaha bamwe muri bo bagiye bumvikana baciririkanywa ku mafaranga bagomba guhabwa kugira ngo bashinje abaregwa.

Abaregera indishyi muri uru rubanza ni abantu 11, baregera miliyari 1,6 Frw. Urubanza ruzasubukurwa ku wa 11 Werurwe uyu mwaka.

Urayeneza Gérard yasabiwe gufungwa burundu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-abareganwa-na-urayeneza-bahakanye-ibyaha-bashinjwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)