Miss Kayibanda Aurore Mutesi yahimije ko yatandukanye n'umugabo we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2012, Miss Mutesi Kayibanda Aurore yemeje ko yamaze gutandukana n'umugabo we, Mbabazi Egide buri umwe ahitamo inzira ye n'undi iye.

Muri uku kwezi kwa Gashyantare 2021 nibwo inkuru zazamutse ko Kayibanda Aurore n'umugabo we Mbabazi Egide baba baratandukanye.

Ibi byashingiwe ku kuba aba bombi nta n'umwe ugikurikira undi kuri Instagram ndetse buri mwe yasibye amafoto y'undi n'ay'abahuzaga ku nkuta zabo.

Kuri iki Cyumweru mu kiganiro yagiranye na Ally Soudy kuri Instagram, Mutesi Aurore Kayibanda yabajijwe niba ibimaze iminsi bivugwa ko yatandukanye ka Egide ari byo, avuga ko ari byo.

Yavuze ko nta bintu byinshi yabitangazaho uretse kuba barananiwe guhuza umwe agahitamo inzira ye n'undi iye.

Avuga ko kandi agiye kuzandika igitabo gikubiyemo inkuru ye y'urukundo aho hazaba harimo n'inkuru ye na Egide.

Si ubwa mbere Aurore bigaragaye ko mu mubano we n'umugabo we Egide harimo agatotsi kuko no muri 2018, nyuma gato y'ubukwe bwabo nabwo baje gushwana aho buri umwe n'ubundi yari yaretse gukurikira undi kuri Instagram.

Mutesi Kayibanda Aurore na Mbabazi Egide bahuye bwa mbere muri 2006 bahuriye mu kirori cy'isabukuru, baje gusa n'ababurana bongeye kuvugana muri 2009 Egide amubwira ko yagiye muri Amerika, bakomeje kuvugana kugeza na Aurore agiye muri Amerika ari nabwo urukundo rwabo rwakomeye kugeza muri Nyakanga 2018 bakoze ubukwe.

Byari ibyishimo bikomeye mu bukwe bwabo
Muri 2018 nibwo bari barakoze ubukwe
Bari barahanye isezerano ryo kubana akaramata



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-kayibanda-aurore-mutesi-yahimije-ko-yatandukanye-n-umugabo-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)