MINISPORTS na FERWAFA kwambura ijambo umunyamakuru byafashwe nk'agasuzuguro, madame Lise yinyuraguramo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarukaga ku buryo urugendo rw'ikipe y'igihugu rwagenze muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc wa B&B FM Umwezi yaje kwamburwa ijambo na Oleg(umujyanama wa Minisitiri) atarangije kubaza kuko yavugaga ibyo abateguye iki kiganiro batashakaga.

Iki kiganiro cyateguwe na Minisiteri ya Siporo ku bufatanye n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA', cyabaye ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatatu.

Ubwo umutoza w'ikipe y'igihugu Mashami Vincent, uwari ukuriye deligasiyo Kankindi Alida Lise n'uwari uhagarariye MINISPORTS, Rurangayire Guy bari bamaze gutanga raporo hakurikiyeho umwanya w'abanyamakuru kubaza ibibazo.

Ibibazo byinshi by'abanyamakuru byagiye bigaruka ku mibanire y'itangazamakuru n'uwari ukuriye deligasiyo bitewe n'uko abanyamakuru hafi ya bose ubwo bari bagarutse mu Rwanda bagiye bavuga uburyo bafashwe nabi na Kankindi Alida Lise mu cyiswe 'Operation Kigali-Douala-Limbe.'

Abanyamakuru ntiborohewe n'urugendo rwo muri Cameroun

Kankindi Lise mu gusubiza ibibazo yavuze ko nta kibazo na kimwe bigeze bagirana n'itangazamakuru ahubwo ko barifashije bishoboka nyuma yo gutungurwa n'uko hari umunyamakuru wagezeyo akavuga ko nta bushobozi afite(bajyanye n'abanyamakuru 6. 2 ba RBA, 3 bigenga n'umwe watanzwe na AJSPOR).

Yagize ati'abanyamakuru 3(bigenga) bagombaga kwimenya ndetse bari barahawe ibiciro bya hoteli ikipe y'igihugu izabamo n'indi hoteli yari yabateganyirijwe yo isa n'iciriritse bitewe n'ubushobozi umuntu afite, ayo makuru yose bari bayafite mbere y'uko duhaguruka(…) ikindi cyadutangaje muri icyo gihe ni uko umwe mu banyamakuru twaje kumenya ko nta bushobozi afite bwo kwitunga tuhageze.'

@imfuraluc01 #onEstEnsemble @RaduYvonne @erictony518 @mihigosadam @uwase_bora @KuradusengIsaac @TumukundeJosel2 @machadpro pic.twitter.com/od8AXBhlxp

â€" Canisius Kagabo (@KagaboCanisius) February 11, 2021

N'ubwo yagiye ahakana avuga ko bakoranye neza n'itangazamakuru, iki kiganiro cyaje kuzamo agatotsi ubwo umwe mu banyamakuru yamburwaga indangururamajwi(micro), nyuma y'uko yari atangiye kuvuga ibyamubayeho yakorewe na Lise.

Jean Luc Imfurayacu, ubwo yari ageze mu Rwanda yavuze uburyo yarwariye muri iki gihugu ntiyitweho ndetse agasigwa muri hoteli itanishyuye.

Icyo gihe yagize ati'Ibyanjye mbivuze umuntu ashobora kugira ngo harimo kwikunda. Ariko ibaze kugira ngo umuntu aze akubwire ngo Minisitiri na Perezida wa Federasiyo [FERWAFA] bavuze ngo utahe, wowe uri hano urabona bimeze bite? Umuganga arakubwira ko umuntu agiye mu ndege nyuma y'iminota itanu bahita bayisubiza ku butaka, ukambwira ngo Minisitiri. Ko agendera kuri raporo yawe, wowe wamubwiye ko bimeze gute?'

'Ariko ibaze kugira ngo umuntu agusige kuri hoteli ntanayishyure, byitwa ngo uri muri delegasiyo, nitabaje Umunyarwanda uba uri Cameroun, badufatiriye njye na muganga. Byabayeho barabizi.'

Ku munsi w'ejo yongeye gushimangira iby'agasuzuguro bakorewe n'uyu mubyeyi ari nabwo uwari uyoboye ikiganiro, Karambizi Oleg akaba umujyanama wa Minisitiri wa Siporo yategetse ko bamwambura indanguramajwi kuko yavugaga ibyo abateguye ikiganiro badakeneye kumva.

Jean Luc yagize ati'mu by'ukuri ntabwo byagenze neza hagati y'itangazamakuru n'umuntu wari uyoboye delegasiyo, ndabivuga nk'umuntu wari uhari, ntabwo umubano wacu wari mwiza, na kenshi nakundaga kuganira n'umuyobozi wa delegasiyo mbere y'uko ndwara, nkamubaza nti ese haba hari ikibazo gihari hagati y'itangazamakuru na delegasiyo kuko si byiza na we arabizi, hari umuyobozi twaganiriye arambwira ngo roho yawe ni we mutangabuhamya bw'ibyabaye.'

'Ku munota wa nyuma naje muri delegasiyo mpagarariye bagenzi banjye, byari amahirwe mugenzi wanjye yagize ibyago yanduye Coronavirus, guhera aho byari ikibazo tuganira madame Lise wambwiye ko abanyamakuru turi abagome twari tuzanye coronavirus muri delegasiyo, ni ijambo rikomeye, ntabwo nshobora kubeshyera umuntu mureba mfite na gihamya, sinzi niba wari ukomeje cyangwa waratebyaga kuko twari dusanzwe tuziranye.'

Aha niho Oleg yahise amuca mu ijambo ati'Jean Luc wanyemerera ntabwo twaje kujya impaka.' Jean Luc ati'ntabwo ari ukujya impaka, reka nse nutanga ubuhamya, nihute.' Oleg ati'oya, ibyo birabareba hagati yanyu mwaza kubiganiraho nyuma murakoze.' Jean Luc ati'reka ne kuvuga ngo ni ibintu bwite reka nihutishe ibyo reka mbireke, turi hariya byaragaraye ko hagati y'itangazamakuru na MINISPORTS, bano barabibaza kuko babyumvise, harimo ikibazo hagati ya delegasiyo…' Oleg nibwo yahise amwambura ijambo ati'Jean Luc waha micro abandi banyamakuru bafite ibibazo.'

Umunyamakuru Jean Luc yambuwe micro

Iki gikorwa cyo kwambura micro cyafashwe nk'agasuzuguro no gutesha itanzamakuru agaciro bibaza impamvu bari batumiwe niba batashoboraga kubaha umwanya ngo babaze ibibazo byabo.

Kwinyuramo kwa Madame Lise wari ukuriye deligasiyo byagaragaje ko hari ibihishe inyuma y'amarido

N'ubwo yavuze ko nta kibazo na kimwe yigeze agirana n'itangamakuru, Madame Lise mu bisubizo bye hagiye humvikana kwinyuraguramo ku bisubizo yatanze, nko ku kibazo cy'uburwayi bwa Jean Luc, uyu mubyeyi igisubizo yatanze nticyanyuze benshi.

Nk'aho yavuze ko Jean KLuc yaje mu Rwanda tariki ya 1 Gashyantare ku munsi w'Intwari ari bwo yoherejwe kandi nyamara icyo gihe yari amaze icyumweru mu gihugu.

Ati'Gufatirwa na hoteli ntabwo ari byo, twagiye Limbe agomba gutaha ku wa Mbere. Tujya guhagaruka Douala tugiye Hoteli yatubwiye ko tutakishyura ibintu bitarakoreshwa kuko ashobora kugira ibindi afata. Yasigaranye na Dr. Higiro, kuko uburyo twagombaga kwishyura nabwo twari tujyanye nabwo(ikoranabuhanga), dusaba Dr kohereza iyo facture muri FERWAFA bakishyura iryo joro barayemo, niko byagenze, gusa ku wa Mbere hano(mu Rwanda) byari umunsi w'Intwari ntabwo bari bakoze rero twashatse umuntu Douala arayishyura bamwishyura ku wa Kabiri.'

Amavubi yagiye Limbe tariki ya 24 Mutarama ari ku wa ku Cyumweru, ari nawo munsi Jean Luc yaraye muri hoteli bugacya ku wa Mbere agaruka i Kigali.

Bamwe mu bantu batandukanye ntabwo bashimishijwe n'iki gikorwa, nk'umuyobozi wa Radio&TV1, KNC mu kiganiro Rirarashe yavuze ko batari babahamagaye kubasebya.

Ati'ntabwo mwari mwahamagaye abantu ngo mubasebye, ntabwo mvuga nk'umuntu wo mu mupira ndavuga nk'umunyamakuru, nk'umuyobozi ukuriye abandi bayobozi b'ibitangazamakuru, icyo ni icyubahiro Imana yampaye ntabwo wakinyambura. Reka tuvugishe ukuri, ku bw'icyubahiro cyose tubagomba namwe mugomba kubaha abantu, kuko kubaha ni mpa nguhe, ntabwo wahamagara abantu ugiye kubakoza isoni, ibyo wagombaga kubishyira ku mbuga nkoranyambaga zanyu bakabikuraho, uhamagaye abantu uko ukoze ibintu bitari muri demokorasi, ibyo ni igisebo.'

Ku kuba hari umunyamakuru utabasha kwitunga, yavuze ko nta gitangazamakuru cyananirwa gutunga umukozi wacyo cyohereje kuri misiyo nabyo ari ugusebanya, ko niyo haba habayemo akabazo bakamufasha nta mpamvu yo kuza kumucyurira mu ruhame

Abantu benshi bababajwe n'iki gikorwa cyane cyane abanyamakuru aho bagiye babigaragaza biciye ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho hanatangijwe Hash Tag ya Twitter yiswe #onEstEnemble.

Ibyabaye kuri mugenzi wacu @imfuraluc01 ntabwo bikwiriye rwose @Rwanda_Sports ni gute mudutumira mukatwima ijambo. Dukeneye ibisobanuro @uwase_bora @AJSPOR_official @Hitclo #onEstEnsemble

â€" Jahdeau DUKUZE (@Jahdeau) February 10, 2021

Mbona natwe dufite ikibazo rwose turisuzuguza! Umugabo yambura undi ijambo hanyuma ikiganiro kigakomeza mukamanika amaboko musaba ijambo? #Igihekirageze ngo twiheshe #Agaciro! @Radiotv10rwanda @AJSPOR_official @FERWAFA @Rwanda_Sports

â€" Sam Karenzi (@SamKarenzi) February 11, 2021

Akumiro ni agacuma; akeso bakoramo.

Abari bayoboye delegation y'Amavubi muri CHAN2020 hari abanyamakuru bimye ijambo mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu.

Hari uwo bambuye micro, abandi bamanitse agatoki ntibarebwa n'irihumye.

👉https://t.co/c7xssqPTyZ

â€" Oswald Oswakim (@oswaki) February 10, 2021



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisports-na-ferwafa-kwambura-ijambo-umunyamakuru-byafashwe-nk-agasuzuguro-madame-lise-yinyuraguramo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)