Mbese ubasha kumva by'ukuri? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'ijambo rya Kristo.Muri iyi minsi nasanze kwizera ari cyo kintu kigoye abakristo kandi buri wese agikeneye. Mubyukuri hari ibica mu matwi yacu ariko ntibisobanuye kuba twabuyumvise, ni yo mpamvu ukwiye guharanira kuba umwe mu bakristo bumva

Hari ibintu bibiri tugiye kwibandaho mu bijyanye no kumva kugira ngo turusheho gusobanukirwa:

1. Ibitunyura mu matwi byose ntituba twabyumvise.

Prezida Franklin D. Roosevelt wahoraga yakira abashyitsi mu Ngoro y'Igihugu (White House) ngo umunsi umwe yibajije impamvu abantu bose asuhuza baseka. Anibaza niba abantu bose bamusuhuza baseka baba basekejwe n'ibyo yavuze. Umugoroba umwe mu muhango yarafite wo kwakira abantu ahitamo gusuzuma abumva ibyo avuga abasuhuza.

Noneho aho kubasuhuza bisanzwe ngo akavuga amagambo agira ati 'Muri iki gitondo nishe nyogokuru' (I murdered my grandmother this morning).

Uwamugeragaho wese yamubwiraga iryo jambo aho kumusuhuza. Yatangajwe no kumva abamusuhuzaga hafi ya bose bamusubiza ibitandukanye.

Bamwe bati ' mwiriwe namwe nyakubahwa', 'mbega byiza', 'komerezaho turishimye', 'uri gukora umurimo mwiza', 'yego tukwitezeho byinshi'….kugeza igihe ngo yasuhuje umu 'diplomate' w'umunyamahanga noneho amubwiye ya magambo we amusubiza ati 'Nizere ko ari we wizize'. Ibi bitwereka ko ababwirwa bose atariko bumva.

Nk'umuvugabutumwa, maze kugenzura ko abumva ijambo ry'Imana ari bake n'ubwo rivugwa bahari. Namenye y'uko abantu badafite gusa ikibazo cyo kwizera ahubwo bafite cyane icyo kumva Ijambo bizera.

Byatumye ngera kuri iri hame rya kabiri rigira riti:

2. Amatwi yahawe bose ariko kumva n'impano ifite abantu bake.

Yesu yahoraga yigisha mu migani. Bamwe mu bamwumvaga ntibibashimishe kubera ko yabasigaga mu migani aho kubabwira neza ibyo bashobora kumva byoroshye. Impamvu yabyo ni uko batabaga baje kumva ibyo avuga ahubwo babaga bazanye ibyo bashaka kumva.

Na nubu nasanze abantu benshi batumva ibyavuzwe ahubwo bumva ibyo bazanye mu matwi!

Umunsi umwe abigishwa baramwegera bati dusobanurire impamvu uvuga mu migani. Niko kubabwira ati: 'Kumva muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa (…) (Mat. 13:14-15).

Incuro nyinshi Bibiliya igaruka ku ijambo ngo 'Ufite amatwi niyumve'. Haranira kuba mu bumva!

src: amasezerano.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Mbese-ubasha-kumva-by-ukuri.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)