Imirimo yo kubaka ibyumba bishya by’amashuri igeze kuri 92% -

webrwanda
0

Muri Kamena umwaka ushize hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe.

Ibi byumba by’amashuri byari bikenewe cyane kuko abanyeshuri bagomba kwiga bahanye intera mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ndetse n’abatangira mu wa mbere bakabona aho bigira kuko bari gusangamo bagenzi babo batasoje umwaka w’amashuri kubera iki cyorezo.

Imirimo yo kubakisha ibi byumba by’amashuri yarihutishijwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi, ibigo by’amashuri ndetse n’ababyeyi muri rusange.

Mu gihe hitegurwa ko abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali basubukura amasomo yabo nyuma y’igihe gisaga ukwezi batiga kubera Covid-19, Misitiri w’Uburezi yabwiye Radio Rwanda ko imirimo yo kubaka aya mashuri igeze kuri 92%, ko habayeho gutinda kubera ibikoresho bitabonekeraga igihe.

Ati “Biri ku gipimo kigeze kuri 92% cy’ibyumba byari bikenewe, hari aho wasangaga ibyumba byaruzuye ariko nta birahure birajyamo cyangwa ugasanga nta ntebe zihari, abacuruzi bagiye bazamura ibiciro bigatuma amafaranga yagenwe arenga ariko ubu byose byahawe umurongo.”

Yakomeje avuga ko amashuri ataruzura ari ayubatswe mu buryo bugeretse kuko hari aho amafaranga yagiye yiyongera bigatuma bategereza ingengo y’imari y’umwaka utaha.

Ati “Amashuri ataruzura ni ariya ageretse kuko ntabwo yubakwa kimwe n’andi, kuko hari aho twagiye tugera ubushobozi bwateganyijwe ntabe aribwo bukoreshwa.”

“Nko Mujyi wa Kigali hari aho twateganyaga kugereka rimwe ntibikunde kubera umubare w’abana, tukemeza ko tuzagereka gatatu kugira ngo abana bari muri ako gace bahakwirwe, ibi byafashe no mu ngengo y’imari y’undi mwaka kuko aya mafaranga ntiyari kuzayuzuza.”

Inama y’Abaminisiteri yateranye ku wa 19 Gashyantare yemeje ko amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azasubukura amasomo ku wa 23 Gashyantare.

Imirimo yo kubaka ibyumba by'amashuri bishya igeze kuri 92%



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)