Ibiro by'inzego za Leta bizakomeza gufunga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mifotra yatangaje ko iki cyemezo kigamije gukomeza gushyigikira ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus cyari cyatumye Umujyi wa Kigali ushyirwa muri Guma mu Rugo yari imaze ibyumweru bitatu.

Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze, bagize bati "Dushingiye ku myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri, yateranye kuri uyu wa 2 Gashyantare 2021, turifuza kwibutsa inzego za Leta n'iz'abikorera mu Mujyi wa Kigali ko kuva ku wa 8 Gashyantare kugera ku wa 22 Gashyantare 2021, abakozi bose bazakomeza gukorera mu rugo, uretse abakozi batanga serivise z'ingenzi zisaba ko baba bari aho bakorera. Inzego z'abikorera zizakomeza ibikorwa byazo zikoresha abakozi batarenze 30% mu gihe abandi bakozi bazakomeza gukorera mu rugo bakajya basimburana".

Ku uyu wa Mbere nibwo ibikorwa bimwe na bimwe mu Mujyi wa Kigali byemerewe gukomeza gukora nyuma y'ibyumweru bitatu byari bimaze bifunze imiryango.

Ibikorwa by'ubucuruzi biratangira gukora uyu munsi ndetse n'ingendo zasubukuwe, gusa ibikorwa birimo amashuri n'ibiro bya Leta byo birakomeza gufungwa.

Amasaha yo kuba abantu bageze mu ngo zabo nayo yashyizwe saa moya, ndetse ingamba zo kwirinda Coronavirus, zirimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki no guhana intera ziracyakomeje.

Kugeza ubu, abantu 220 bamaze kwitaba Imana bazize Coronavirus, mu gihe abandi 3 889 bakirwaye naho 12 342 bakaba barakize. Abarwaye bose bamaze kugaragara mu Rwanda bangana na 16 451 mu bipimo 917 829 bimaze gufatwa.

Abakozi ba Leta barakomeza gukorera mu ngo hifashishijwe ikoranabuhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiro-by-inzego-za-leta-bizakomeza-gufunga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)